Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Abagemuriye amashuri ibiribwa bamaze amezi 8 bishyuza bavuze igisubizo bahabwa kitabanyura

radiotv10by radiotv10
26/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Abagemuriye amashuri ibiribwa bamaze amezi 8 bishyuza bavuze igisubizo bahabwa kitabanyura
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagemuye ibiribwa ku mashuri atandukanye mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bamaze amezi umunani bategereje kwishyurwa amafaranga, bajya no kwishyuza bakababwira ko ubishinzwe yagiye hanze y’Igihugu.

Abaganiriye na RADIOTV10, bavuga ko basabwaga gutanga ibiribwa vuba na vuba bizezwa kwishyurwa, bituma bamwe bafata amafaranga muri zaBanki, none kuba batarishyurwa kikaba ari ikibazo kibakomereye.

Umwe agira ati “Baratubwiraga ngo tugemure ibiryo ku mashuri buracya batwishyura, ubundi bakavuga ko ari mu byumweru bibiri, natwe bituma dufata amadeni y’abandi twizeye iryo sezerano, ariko ntibabyubahiriza none Banki zigiye guteza ibyacu.”

Abajya ku Biro by’Akarere kwishyuza, bavuga ko babwirwa indi mpamvu itandukanye n’iyo Ubuyobozi bw’Akarere bwahaye umunyamakuru, aho bavuga ko basabwa gutegereza kuko ufite mu nshingano ikibazo cyabo yagiye hanze y’Igihugu.

Undi ati “Iyo tujyanye amadosiye, baratubwira ngo turambike aho bazadutumaho, bakavuga ngo Theogene (ushinzwe uburezi mu Karere) yagiye muri Amerika.”

Aba barwiyemezamirimo, bavuga ko bitumvikana kuba iki kibazo kitabona undi wakebakemurira, kuko gikomeje kubashyira mu bihombo ndetse ko hatagize igikorwa hari bamwe baterezwa cyamunara.

Ni mu gihe  Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga avuga ko icyateye bamwe gutinda kwishyurwa ari uko umwaka w’ingengo y’imari warangiye hari abataragerwaho, icyakora agatanga icyizere.

Meya Kibiriga ati “Bari benshi bagenda bishyurwa umwaka w’ingengo y’imari urangira hari abatarishyurwa, ariko ubu ingengo y’imari nibwo igitangira tugiye kurebe uburyo tubishyura abo ngabo nabo”.

Aba bagemuriye ibiribwa ibigo by’amashuri, bavuga ko bategereje kuva muri Mutarama uyu mwaka, ndetse harimo n’ibirarane by’umwaka wabanje.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − eleven =

Previous Post

Uwavanywe ku nshuro ya kabiri mu nshingano z’inzego nkuru z’u Rwanda yagize icyo avuga

Next Post

Abari inyuma y’ubwiza bwa Kigali bwahogoje benshi bahishuye ikibatera gukorana umutima uhagaze

Related Posts

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

IZIHERUKA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)
MU RWANDA

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abari inyuma y’ubwiza bwa Kigali bwahogoje benshi bahishuye ikibatera gukorana umutima uhagaze

Abari inyuma y’ubwiza bwa Kigali bwahogoje benshi bahishuye ikibatera gukorana umutima uhagaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.