Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Abafite imitungo itimukanwa bagomba gusorera bagiriwe inama
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyafunguye uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kumenyekanisha no kwishyura imisoro y’imitungo itimukanwa, kinagira inama abo bireba kubikora hakiri kare badategereje kuzabikora ku munota wa nyuma, bakirinda no kuzatenguhwa n’ikoranabuhanga.

Iyi gahunda yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro tariki 20 Kanama 2024 nyuma y’uko ibipimo by’imisoro izasorwa byemejwe n’Inama Njyanama z’Uturere n’Umujyi wa Kigali, ndetse bikanahuzwa na sisiteme.

Iki gikorwa cyo kumenyekanisha imisoro itimukanwa no kuyishyura, kizarangira tariki 31 Ukuboza uyu mwaka wa 2024.

Mu kugena ibiciro by’imisoro izasoreshwa ubutaka butariho inyubako, hagiye hagenderwa ku bugari bw’ubutaka, aho buherereye nko mu bice by’imijyi cyangwa by’icyaro, icyo bwagenewe gukorerwaho ndetse niba bunagenewe kuzashyirwaho ibikorwa remezo, aho igiciro cy’umusoro kiri hagati y’amafaranga 0 na 80 Frw kuri Metero Kare.

Ku butaka bwagenewe kubakwaho, itegeko ryashyizeho ibiciro hagendewe ku gaciro k’isoko ry’inyubako n’ubutaka, hagendewe ku byo byateganyirijwe gukoreshwa.

Komiseri Wungirije ushinzwe Intara n’imisoro yeguriwe Inzego z’ibanze, Karasira Ernest, avuga ko ibi bipimo by’ibiciro byatangajwe kare, bityo ko abantu bakwiye gukoresha neza aya mahirwe kugira ngo batazisanga bafashwe n’igihe.

Yagize ati “Igihe dufite cy’amezi ane ntabwo ari gito, ariko ntabwo ari na kinini cyane, uramutse utabashije kwishyura ubu ngubu, ushobora kumenyekanisha. Icya ngombwa ni uko utagomba kurenza itariki 31 Ukuboza utarishyura.”

Ernest Karasira avuga ko iyo abantu bamenyekanishije imitungo yabo kare, binabarinda kuzahura n’ikibazo cy’ikoranabuhanga rijya ritenguha bamwe mu barikoresha muri ibi bikorwa, na ryo rishobora kuremererwa n’ubwinshi bw’abariho barikoresha.

Havuyemo imisoro igenwa n’Urwego rw’Akarere, Itegeko rishya ry’imisoro ku mitungo itimukanwa, ryateganyije umusoro wa 0,5% ku gaciro k’inyubako n’ibibanza byagenewe guturwamo, ndetse na 0,3% by’agaciro k’inyubako n’ibibanza byagenewe ubucuruzi, mu gihe ibyagenewe inganda, byo bisoreshwa 0,1% by’agaciro kabyo.

Iri tegeko kandi rinateganya imitungo itimukanwa yasonewe imisoro, irimo inyubako imwe yo guturamo ya nyirayo kimwe n’izindi nyubako ziyikikije ziri mu butaka bw’ikibanza kimwe byagenewe guturwamo n’umuryango umwe.

Indi mitungo yasonewe umusoro, irimo ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi, ndetse n’ubw’amashyamba bufite ubuso buri munsi ya hegitari 2.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Uhatanira kuyobora Komisiyo ya AU yageneye ubutumwa abarimo Perezida Kagame, Ndayishimiye na Museveni

Next Post

Kirehe: Ishuri rya Musenyeri riravugwaho ubwambuzi n’abarikoreye banarimenyeho andi makuru

Related Posts

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

IZIHERUKA

Why humans naturally copy each other’s behavior
MU RWANDA

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Ishuri rya Musenyeri riravugwaho ubwambuzi n’abarikoreye banarimenyeho andi makuru

Kirehe: Ishuri rya Musenyeri riravugwaho ubwambuzi n’abarikoreye banarimenyeho andi makuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why humans naturally copy each other’s behavior

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.