Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Bahishuye ibyo babwirwa bumva bidakwiye iyo bazamuye ikibazo bamaranye imyaka 6

radiotv10by radiotv10
31/08/2024
in MU RWANDA
0
Nyanza: Bahishuye ibyo babwirwa bumva bidakwiye iyo bazamuye ikibazo bamaranye imyaka 6
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bavuga ko bamaze imyaka itandatu bafite ikibazo cy’inzu zabo zangirika kuko begereye ahacukurwa amabuye na Kompanyi ya Horizon, ndetse banakivuga hakaba ababatera ubwoba ko bizabagiraho ingaruka.

Aba baturage bavuga ko baturiye ahacukurwa amabuye akoreshwa na kompanyi ya Horizon mu bikorwa byo kubaka imihanda, ariko ko inzu zabo zasenyutse ntibahweme kubigavuga ariko barirengagijwe.

Umwe ati “Kuko inzu zacu zituranye neza hafi y’ahari inganda zikorerwamo ubu bucukuzi. Inzu zacu zarangiritse, nkanjye nari mfite inzu yanjye imeze neza none ubu yarasenyutse ngerageza kwisanira, bakomeje gucukura isenyka yose.”

Ni ikibazo gihuriweho n’abaturage benshi, bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo, kuko inzu zabo ziyashije ku buryo isana n’isaha zishobora kubagwaho.

Undi ati “Usanga zarasadutse ku buryo tuba dufite impungenge  ko zishobora kutugwaho cyane ko hari izasenyutse tuzibona.”

Ikibabaza aba baturage, bavuga ko ari uko n’iyo bagerageje kubibwira inzego, babizeza ko ikibazo cyabo kizakemuka, ariko hakaba n’ababatera ubwoba bababwira ko nibakomeza kubibaza, bizabagiraho ingaruka.

Undi ati “Iyo tubibajije inzego zibishinzwe usanga bataduha ibisubizo bigaragara, ahubwo bakadutera ubwoba ngo nidukomeza kubibaza  bizatugiraho ingaruka.”

Undi ati “Turishinganisha kuko na n’ubu tuvuganye ntitwizeye umutekano wacu, kuko iki kibazo twakibajije igie kinini ntigikemuke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko ku bufatanye n’inzego zinyuranye zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi ndetse n’inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’Uturere (Ruhango na Nyanza) kugeza ku Ntara, haganiriwe kuri iki kibazo kigahabwa umurongo.

Ati “Hemezwa abafashwa bitewe n’uko bigaragara ko hari ingaruka byabateje. Uyu munsi haramutse hari abandi bagize ikibazo nabwo twakongera tukareba uko tubyigaho kuko ntabwo nari mperutse kubyumva.”

Aba baturage bavuga ko kuba ubu bucukuzi buri hagati y’ingo z’abaturage  binabagiraho izindi ngaruka nyinshi zitandukanye nko  guhura n’ibyuka bibahumanya.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Hakuweho urujijo ku bavuga ko amatora y’Abasenteri b’u Rwanda asa nk’ayarangiye

Next Post

Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo

Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.