Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uganda: Umuvuzi gakondo ukurikiranyweho gutambamo ibitambo abantu iwe hatahuwe ibiteye ubwoba

radiotv10by radiotv10
29/08/2024
in AMAHANGA
0
Uganda: Umuvuzi gakondo ukurikiranyweho gutambamo ibitambo abantu iwe hatahuwe ibiteye ubwoba
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo wiyita umuvuzi gakondo wasanganywe uduhanga 24 tw’abantu n’ibisigazwa by’inyamaswa; yakoreshaga mu bikorwa byo guturamo ibitambo abantu.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Patrick Onyango yavuze ko uwafashwe yitwa Ddamulira Godfrey, aho ashinjwa ibyaha birimo ibiteganywa n’itegeko ryo gukumira no kuburizamo ibikorwa byo gutambamo abantu ibitambo.

Uretse uduhanga 24 tw’abantu twasanganywe uyu wiyita umuvuzi gakondo, yanasanganywe ibisigazwa by’inyamaswa ndetse n’impu zazo, byasanzwe iwe mu rugo mu murwa Mukuru wa Uganda, i Kampala.

Polisi ya Uganda ikomeje gukora isaka mu rugo rw’uyu mugabo, aho bikekwa ko ishobora kubona ibindi bice by’imibiri y’abantu bihishe iwe.

Onyango yagize ati “Mbere na mbere turamushinja ibyaha biteganywa n’itegeko ryo gukumira no kuburizamo ibikorwa byo gutambamo ibitambo abantu ribuza abantu gutunga ibice by’umubiri w’umuntu ndetse n’ibikoresho by’ibitambo by’abantu.”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Patrick Onyango yakomeje agira ati “Naramuka ahamijwe ibyaha akurikiranyweho, azahanishwa gufungwa burundu.”

Uyu mugabo witwa Godfrey avugwaho kuba yari umuvuzi gakondo ukoresha imiti irimo n’iy’ibimera, mu gihe Ishyirahamwe ry’Abavuzi gakondo muri Uganda, ryitandukanyije na we rikavuga ko atari umwe muri bo.

Uyu mugabo atawe muri yombi mu gihe mu kwezi gushize, Polisi ya Uganda yari yatahuye uduhanga 17 tw’abantu natwo twari mu rugo rw’umuntu mu Karere ka Mpigi gaherereye mu bilometero 41 uvuye i Kampala. Utu duhanga natwo bivugwa ko twakoreshwaga mu bikorwa byo gutangamo ibitambo abantu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Impamvu igipolisi cya Congo cyifuza kujya kinjiza Abapolisi bashya 15.000 buri mwaka

Next Post

Guverinoma ya Israel yahagurukiwe n’abavuga ko bazatuza ari uko yavuyeho

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma ya Israel yahagurukiwe n’abavuga ko bazatuza ari uko yavuyeho

Guverinoma ya Israel yahagurukiwe n’abavuga ko bazatuza ari uko yavuyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.