Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Bashyize hanze icyo Ibitaro baturiye bikora kigatuma bava mu ngo zabo

radiotv10by radiotv10
02/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Bashyize hanze icyo Ibitaro baturiye bikora kigatuma bava mu ngo zabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturiye ibitaro bya Kibilizi mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko iyo bitwitse imyanda, bituma bava mu ngo zabo, kuko imashini ibikora izamura ibyotso bigasakara mu ngo zabo kandi bikaza bifite umunuko ukabije.

Aba baturage bavuga ko babangamirwa n’ibyotsi bizamurwa n’iyi mashini itwika imyanda yo muri ibi Bitaro bya Kibirizi, ku buryo bafite impungenge ko bizanabaviramo uburwayi.

Umwe ati “Iyo batwitse imyanda aha usanga imyotsi ikwira mu ngo z’abaturage. Barabitwika bikanuka bikaza mu ngo zacu bikatubangamira tukumva tubuze aho dukwirwa.”

Undi ati “Hari ukuntu imashini yaka aha hose mu baturage umunuko ugakwira mu ngo z’abaturage bikaba ngombwa ko duhunga ingo zacu.”

Bifuza ko ubuyobozi bw’ibi Bitaro bwafata ingamba kuri iki kibazo cyabo, kuko babona hatagize igikorwa byazashyira mu kaga ubuzima bwabo, mu gihe ibi bitaro babyegerejwe bije kuramira amagara yabo ariko bikaba bigiye kuyavutsa ababituriye.

Undi ati “Twari twifuje ko bajya babitwikira ahantu hatari hagati mu ngo, kuko kubitwikira hagati mu baturage ni ikibazo gikomeye, cyangwa bakatwimura.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibilizi, Dr. Vedaste Mbayire avuga ko iki kibazo akizi ndetse n’inzego zitandukanye bireba zikaba ziri kukivugutira umuti.

Ati “Turakorana na RBC kugira ngo bazaduhe ikindi cyuma kidateza ibibazo, n’Akarere karakizi, turi kureba uko cyashakirwa igisubizo kirambye, twanditse dusaba imashini zigezweho.”

Ureste umunuko ndetse n’ibyotsi bibangamira aba baturage, banagaragaza ko muri ibi bitaro, hakunze kugaragara imyanda inyanyagiye hirya no hino mu bitaro ndetse no hanze yabyo.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Fly high with MTN’s “Recharge and Win!” promo and stand a chance to win prizes worth over RWF 200,000,000

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje inzego zikwiye gushyirwamo imbaraga mu mikoranire ya Afurika na Indonesia

Related Posts

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

by radiotv10
30/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, yatangaje ko mu myaka 24 (kuva muri 2001), abahoze...

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

The Rwanda Demobilization and Reintegration Commission (RDRC) has announced that over the past 24 years (since 2001), more than 12,000...

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

by radiotv10
30/10/2025
0

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi...

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

by radiotv10
30/10/2025
0

Every year, a big number of young Rwandans pack their bags to move to Kigali, drawn mostly by the promise...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/10/2025
0

IZIHERUKA

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda
FOOTBALL

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje inzego zikwiye gushyirwamo imbaraga mu mikoranire ya Afurika na Indonesia

Perezida Kagame yagaragaje inzego zikwiye gushyirwamo imbaraga mu mikoranire ya Afurika na Indonesia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.