Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y’iminsi bikozwe n’ikindi

radiotv10by radiotv10
02/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y’iminsi bikozwe n’ikindi
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi b’Ibihugu bya Afurika, bagiye kwerekeza i Beijing mu Bushinwa, mu nama igiye guhuza iki Gihugu cyo mu burasirazuba bw’Isi n’Umugabane wa Afurika, izwi nka China-Africa Cooperation Summit. Inama iraba nyuma y’iyahuje uyu Mugabane na Indonesia.

Iyi nama iteganyijwe gutangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru, igiye gukurikira indi yahuje Abakuru b’Ibihugu bya Afurika na Indonesia.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro yayo ya kenda, yitezweho gususuma imikoranire y’Igihugu cy’u Bushinwa n’Umugabane wa Afurika, nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

Ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe n’ingufu z’amashanyarazi, n’imikoranire ishingiye ku ikoranabuhanga, ni bimwe mu biteganyijwe kuzaganirirwa muri iyi nama.

Inama nk’iyi iheruka yagarutse ku bibazo birimo ibyari bibangamiye iterambere ry’ibikorwa remezo, ubuhinzi no guteza imbere inganda.

Ikinyamakuru The Africa News, kivuga ko abahanga babona izi nama nk’izagirira akamaro Ibihugu bya Afurika, bikifashisha iyi mikoranire n’Ibihugu bya rutura, bityo uyu Mugabane ukazabona uko wigobotora Ibihugu biwugize bifite aho byavuye n’aho byigeze mu iterambere.

Ikibazo gihari ariko ni uko ibi bihugu bitegura izi nama bitagamije kuzamurira imbaraga Ibihugu byo kuri uyu Mugabane, ahubwo akenshi hari nubwo bishaka imikoranire nk’inzira yo kwigobotora ibibazo bishingiye kuri politike, bigatuma Ibihugu bya rutura bikorera mu nyungu zabyo cyane, mu gihe inyungu z’Ibihugu bya Afurika ziba nke.

Iyi nama ya FOCAC igiye kubera mu Bushinwa, izatangira kwa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, igeze ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

DRCongo: Hamenyekanye intandaro ry’urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri Gereza ikomeye

Next Post

Hatanzwe umucyo ku rujijo rwari ruhari ku mikoreshere y’inote nshya n’igihe zizatangira gukoreshwa

Related Posts

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

by radiotv10
12/08/2025
0

Jorine Najjemba w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, yagiye kwaka impapuro zo kujya gushaka imikono y'abamushyigikira kugira...

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

Muri Congo abantu bafatanywe ibibwana by’intare bigiye kubakoraho

by radiotv10
12/08/2025
0

Abantu batandatu batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibyana bitatu by’intare ubwo bari mu muhanda wa Kasenga mu bilometero bicye...

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
12/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatanze impuruza ku mahanga ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruri kwitegura intambara yeruye,...

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

by radiotv10
12/08/2025
0

Amahanga yamaganye icyemezo cya Guverinoma ya Israel cyo kwigarurira Intara ya Gaza nubwo iki Gihugu kivuga ko ari byo byonyine...

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

AFC/M23 yagaragaje ibidakwiye biri gukorwa na FARDC n’ubutegetsi bwa Congo mu rugamba

by radiotv10
11/08/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko ribabajwe bikomeye no kuba uruhande bahanganye rwa FARDC n’abayifasha ruri kwinjiza mu gisirikare abana bato rukabajyana...

IZIHERUKA

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje
FOOTBALL

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

by radiotv10
12/08/2025
0

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

12/08/2025
Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

12/08/2025
Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

Igisubizo Polisi yasubije uwavuze ko mu gupima abatwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha hari gukoreshwa akuma ‘bakarigataho’

12/08/2025
Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

Perezida wa America Donald Trump yakomoje kuri kimwe mu bikorwa by’Ubudasa bw’u Rwanda

12/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

12/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku rujijo rwari ruhari ku mikoreshere y’inote nshya n’igihe zizatangira gukoreshwa

Hatanzwe umucyo ku rujijo rwari ruhari ku mikoreshere y’inote nshya n’igihe zizatangira gukoreshwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bidasubirwaho hemejwe kandidatire y’ushobora kuyobora FERWAFA nyuma y’impaka zabanje

Ntimwite ku myaka yanjye n’uko ngaragara-Umukowa w’imyaka 20 arifuza kuzahatana na Museveni w’imyaka 80

Undi munyamakuru mu Rwanda yerecyeje ku kindi gitangazamakuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.