Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Abarenga 120 baburiye ubuzima kuri gereza yumvikanyeho urusaku rw’amasasu

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in AMAHANGA
0
DRCongo: Abarenga 120 baburiye ubuzima kuri gereza yumvikanyeho urusaku rw’amasasu
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani; yatangaje umubare w’agateganyo w’abantu 129 baburiye ubuzima mu bikorwa byo kugerageza gutoroka Gereza ya Makala mu Mujyi wa Kinshasa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024 ubwo imfungwa zifungiye muri Gereza nkuru y’i Kinshasa zageragezaga gutoroka, hakiyambazwa inzego z’umutekano kugira ngo ziburizemo uyu mugambi, zikarasa urufaya rw’amasasu.

Umubare w’agateganyo w’aba bantu 129 baburiye ubuzima muri ibi bikorwa, watangajwe na Jacquemain Shabani, nyuma y’inama yahuje abayobozi b’inzego za Gisirikare n’iz’Umutekano, bari bayobowe na we.

Yagize ati “Umubare w’agateganyo w’abahaguye wazamutse ugera ku 129, barimo 24 bishwe n’amasasu yarashwe, abandi bakaba bazize umubyigano no kubura umwuka. Ikindi kandi turabara inkomere 59 ziri kwitabwaho na Guverinoma, ndetse n’ibibazo bicye by’abagore bahohotewe.”

Komisiyo yahise ishyirwaho ishinzwe gukora iperereza kuri iki kibazo, yagaragaje abantu 59 bakomerekeye muri ibi bikorwa, bari kuvurwa bishyuriwe na Guverinoma kugira ngo bahabwe ubuvuzi buboneye.

Naho ku bijyanye n’ibikorwa n’ibikoresho byangirikiye muri iki gikorwa, Jacquemain Shabani yavuze ko hari inyubako yakoreragamo ubuyobozi bwa Gereza yatwitswe ndetse n’izindi nyubako zirimo ivuriro rya gereza ndetse n’ububiko bw’ibiribwa.

Aka kaduruvayo n’urusaku rw’amasasu byabereye kuri iyi Gereza ya Makala, byamaze amasaha menshi kuri uyu wa Kabiri, ubwo inzego z’umutekano zari zimaze guhabwa itegeko zarashe urufaya rw’amasasu mu gihe imfungwa zashakaga gutoroka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 1 =

Previous Post

Kigali: Igikekwa ku nzu yarimo umusaza bivugwa ko yashumitswe n’abakoresheje Lisansi igakongoka

Next Post

AMAFOTO: Perezida wa Kenya na we yageze mu Bushinwa

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida wa Kenya na we yageze mu Bushinwa

AMAFOTO: Perezida wa Kenya na we yageze mu Bushinwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.