• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Abarenga 120 baburiye ubuzima kuri gereza yumvikanyeho urusaku rw’amasasu

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in AMAHANGA
0
DRCongo: Abarenga 120 baburiye ubuzima kuri gereza yumvikanyeho urusaku rw’amasasu
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani; yatangaje umubare w’agateganyo w’abantu 129 baburiye ubuzima mu bikorwa byo kugerageza gutoroka Gereza ya Makala mu Mujyi wa Kinshasa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024 ubwo imfungwa zifungiye muri Gereza nkuru y’i Kinshasa zageragezaga gutoroka, hakiyambazwa inzego z’umutekano kugira ngo ziburizemo uyu mugambi, zikarasa urufaya rw’amasasu.

Umubare w’agateganyo w’aba bantu 129 baburiye ubuzima muri ibi bikorwa, watangajwe na Jacquemain Shabani, nyuma y’inama yahuje abayobozi b’inzego za Gisirikare n’iz’Umutekano, bari bayobowe na we.

Yagize ati “Umubare w’agateganyo w’abahaguye wazamutse ugera ku 129, barimo 24 bishwe n’amasasu yarashwe, abandi bakaba bazize umubyigano no kubura umwuka. Ikindi kandi turabara inkomere 59 ziri kwitabwaho na Guverinoma, ndetse n’ibibazo bicye by’abagore bahohotewe.”

Komisiyo yahise ishyirwaho ishinzwe gukora iperereza kuri iki kibazo, yagaragaje abantu 59 bakomerekeye muri ibi bikorwa, bari kuvurwa bishyuriwe na Guverinoma kugira ngo bahabwe ubuvuzi buboneye.

Naho ku bijyanye n’ibikorwa n’ibikoresho byangirikiye muri iki gikorwa, Jacquemain Shabani yavuze ko hari inyubako yakoreragamo ubuyobozi bwa Gereza yatwitswe ndetse n’izindi nyubako zirimo ivuriro rya gereza ndetse n’ububiko bw’ibiribwa.

Aka kaduruvayo n’urusaku rw’amasasu byabereye kuri iyi Gereza ya Makala, byamaze amasaha menshi kuri uyu wa Kabiri, ubwo inzego z’umutekano zari zimaze guhabwa itegeko zarashe urufaya rw’amasasu mu gihe imfungwa zashakaga gutoroka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 13 =

Previous Post

Kigali: Igikekwa ku nzu yarimo umusaza bivugwa ko yashumitswe n’abakoresheje Lisansi igakongoka

Next Post

AMAFOTO: Perezida wa Kenya na we yageze mu Bushinwa

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
AMAFOTO: Perezida wa Kenya na we yageze mu Bushinwa

AMAFOTO: Perezida wa Kenya na we yageze mu Bushinwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.