Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perimi za ‘Automatique’ zifujwe kuva cyera mu Rwanda zigiye gutangira gukorerwa

radiotv10by radiotv10
05/09/2024
in MU RWANDA
0
Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yatangaje igihe hazatangira gukoresherezwa ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Automatique, byakunze kwifuzwa na benshi, ndetse n’igihe abifuza gutangirirwaho batangira kwiyandikishiriza.

Ibi bizamini by’impushya za burundu zo zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike (Automatic Transmission), bizatangira gukorwa mu cyumweru gitaha.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri, “rimenyesha abantu bose bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike ko kuva tariki 09 Nzeri 2024, ibyo bizamini bizatangira gukorwa ku bibuga bikurikira: Kicukiro/ Busanza, Kicukiro/Gahanga, Nyarugenge na Musanze.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Abakeneye iyo serivisi bazatangira kwiyandikisha kuva tariki 06 Nzeri 2024 ku cyiciro cyo ku rwego rwa B (AT) gusa. Abifuza gukorera ibindi byiciro ku binyabiziga bya Otomatike, bazabimenyeshwa.”

Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubutabera yashyize hanze  iteka rifite nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya Perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002, rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, riteganya ikorwa ry’ibizamini by’ibinyabiziga bya Automatique.

Iri teka ryemejwe nyuma y’uko hari benshi bakunze gusaba ko izi mpushya na zo zitangwa mu Rwanda, kuko hari ibizamini byakorwaga mu by’impushya za burundu, byatsindaga benshi kandi bavuga ko ntaho bazabikoresha mu gutwara ibinyabiziga, dore ko muri iki gihe hasohoka imodoka za Automatique.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Senateri Evode Uwizeyimana, yagarutse kuri iri teka ryemejwe, avuga ko rikwiye kwemezwa, ku buryo ibyo riteganya bishyirwa mu bikorwa, rikanaruhura abari bamaze igihe biyasira bavuga ko batsinwa mu bizamini bya perimi.

Icyo gihe yari yagize ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Ntacibwa intege n’ibyo avugwaho n’abandi bagabo ahubwo abona bakwiye kumwigiraho

Next Post

Impurirane y’ibyishimo ku muhanzikazi uzwi muri gospel nyarwanda

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda
AMAHANGA

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

by radiotv10
19/01/2026
0

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Impurirane y’ibyishimo ku muhanzikazi uzwi muri gospel nyarwanda

Impurirane y’ibyishimo ku muhanzikazi uzwi muri gospel nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Museveni yahishuye ibanga akesha intsinzi ye n’icyo ishimangira muri Uganda

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.