Thursday, September 12, 2024

Perimi za ‘Automatique’ zifujwe kuva cyera mu Rwanda zigiye gutangira gukorerwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yatangaje igihe hazatangira gukoresherezwa ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Automatique, byakunze kwifuzwa na benshi, ndetse n’igihe abifuza gutangirirwaho batangira kwiyandikishiriza.

Ibi bizamini by’impushya za burundu zo zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike (Automatic Transmission), bizatangira gukorwa mu cyumweru gitaha.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Nzeri, “rimenyesha abantu bose bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike ko kuva tariki 09 Nzeri 2024, ibyo bizamini bizatangira gukorwa ku bibuga bikurikira: Kicukiro/ Busanza, Kicukiro/Gahanga, Nyarugenge na Musanze.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Abakeneye iyo serivisi bazatangira kwiyandikisha kuva tariki 06 Nzeri 2024 ku cyiciro cyo ku rwego rwa B (AT) gusa. Abifuza gukorera ibindi byiciro ku binyabiziga bya Otomatike, bazabimenyeshwa.”

Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubutabera yashyize hanze  iteka rifite nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya Perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002, rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, riteganya ikorwa ry’ibizamini by’ibinyabiziga bya Automatique.

Iri teka ryemejwe nyuma y’uko hari benshi bakunze gusaba ko izi mpushya na zo zitangwa mu Rwanda, kuko hari ibizamini byakorwaga mu by’impushya za burundu, byatsindaga benshi kandi bavuga ko ntaho bazabikoresha mu gutwara ibinyabiziga, dore ko muri iki gihe hasohoka imodoka za Automatique.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Senateri Evode Uwizeyimana, yagarutse kuri iri teka ryemejwe, avuga ko rikwiye kwemezwa, ku buryo ibyo riteganya bishyirwa mu bikorwa, rikanaruhura abari bamaze igihe biyasira bavuga ko batsinwa mu bizamini bya perimi.

Icyo gihe yari yagize ati “Rwose nagira ngo ibyo bizamini byo kurushya abantu bidafite n’icyo bimaze […] iyo modoka umuntu yayiguze ni automatique ni yo azatwara azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi byo hambere bikwiye kuba bikiri aha.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist