Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Iby’ingenzi byaranze ikiganiro-mpaka hagati ya Kamala Harris na Trump n’uwitwaye neza kurusha undi

radiotv10by radiotv10
11/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi byaranze ikiganiro-mpaka hagati ya Kamala Harris na Trump n’uwitwaye neza kurusha undi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikiganiro mpaka cyahuje abakandida bahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, Visi Perezida Kamala Harris na Donald Trump, cyaranzwe no gushinjanya hagati yabo ko umwe ari umubeshyi, no kuzura bimwe mu byaca intege undi.

Ni ikiganiro cyamaze isaha imwe n’iminota mirongo ine n’itanu, cyatambutse kuri Televiziyo ya ABC News, aho aba banyapolitiki bombi bagarutse ku ngingo zinyuranye zikunze kugarukwaho muri America, nk’ikibazo cy’Abimukira, icy’ubukungu, guhanga imirimo mishya, ndetse n’ingingo irebana no gukuramo inda.

Hagarutswe kandi ku ntambara imaze igihe ihuza Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza, aho Visi Perezida Kamala Harris yavuze ko we na Perezida Joe Biden bari gukoresha imbaraga zishoboka kugira ngo iyi ntambara ihagarare.

Kamala Harris wagaragaye nk’uwari witeguye bihagije iki kiganiro mpaka kubera ibisubizo yatangaga kuri buri kibazo, yabwiye Trump ko abayobozi bo ku Isi, “bamuha urw’amenyo”, ndetse ngo abo mu nzego za Gisirikare bo bamwita “Usuzuguritse.”

Kamala Harris yise Trump kandi “umunyembaraga nke, umunyamakosa”, anavuga kandi ko yasohowe muri White House na miliyoni 81 z’Abanyamerika batora, bamwimye amajwi bakayaha Joe Biden mu matora ya 2020.

Ati “Biragaragara ko yakomeje kugira ibihe bitamwoheye na gato byo kubyakira.”

Trump wabaye nk’ukorwa mu bwonko n’ibi byatangazwaga na Kamala Harris, yabaye nk’uvuga ko ibyo yamuvuzeho byose ari ukuri. Gusa yavuze ko habayeho uburiganya mu matora ya 2020.

Yanavuze ko ubutegetsi bwa Biden na Kamala Harris wari umuhagaze iruhande, bwaranzwe n’imbaraga nke by’umwihariko ku gukumira abimukira binjira muri USA mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ko babaye benshi, ubu bakaba “bari kurya imbwa n’injangwe” by’Abanyamerika.

Trump kandi yashinje Aba-Democrats ko bashyigikiye gukuramo inda ariko bigakorwa abana bamaze kuvuka, we akavuga ko ari icyaha cy’ubwicanyi kandi ko bibujijwe ahantu hose.

Aba banyapolitiki bombi, bagiye bashinjanya ko umwe ari umubeshyi, ku ngingo buri umwe yazamuraga.

Kamala yatsinze Trump

Mu bitekerezo byagiye bitangwa na bamwe mu basesenguzi n’abanyapolitiki bakurikiranye iki kiganiro, bemeza ko Visi Perezida Kamala Harris yitwaye neza kurusha Trump.

Umusesenguzi wa Fox mu bya Politiki, Brit Hume yavuze ko Kamala Harris “yari yiteguye neza, yasubizaga ibibazo neza bigaragara ko azi icyo agamije.”

Uyu musesenguzi agaruka ku kiganiro Kamala Harris n’uwahawe kuzahatanira umwanya wa Visi Perezida Tim Walz bagiranye na CNN mu kwezi gushize, yavuze ko Visi Perezida “yari umuntu utandukanye muri iri joro.”

Hume kandi avuga ko Kamala Harris yabashije kugenda aca intege Trump ku ngingo zinyuranye zaranze iki kiganiro mpaka. Ati “Yagerageje gutuma aburizwamo kandi abigeraho. Yaje imbere kuri iyi nshuro. Nta kubishidikanyaho.”

Iki kiganiro mpaka kibaye icya kabiri kuri Trump nyuma y’uko yari yagiranye ikindi na Joe Biden wamaze guhagarika gukomeza kwiyamamaza, aho cyo cyarangiye Trump yaje imbere kuri Perezida.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Dosiye y’Umupasiteri wo mu Rwanda uregwa uburiganya yamaze kuzamuka

Next Post

BREAKING: RwandAir yasubitse ingendo zerecyezaga kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya

Related Posts

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Ifoto y’imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko ari umutamenwa, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo ingabo z’iki Gihugu zamurikiye...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri...

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

by radiotv10
29/10/2025
0

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha...

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko Igihugu cye kigiye kugirana amasezerano n’u Bushinwa,...

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: RwandAir yasubitse ingendo zerecyezaga kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya

BREAKING: RwandAir yasubitse ingendo zerecyezaga kuri Jomo Kenyatta International Airport muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.