Tuesday, January 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahavuye amakuru yatumye umuganga akekwaho gusambanyiriza umukobwa mu cyumba cy’isuzumiro i Rusizi

radiotv10by radiotv10
16/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko byagenze ngo hafatwe umuganga ukekwaho ibidasanzwe byakorewe umubyeyi waje kubyara
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuganga w’umugabo w’imyaka 29 ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ubwo yari ari mu cyumba cy’isuzumiro.

Ni amakuru yamenyekanye mu masaha y’ikigoroba kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, ubwo umukobwa w’imyaka 19 wari wagiye kwivuriza kuri iki Kigo Nderabuzima yabibwiraga ababyeyi be.

Amakuru dukesha inzego z’ibanze, avuga ko uyu mukobwa yavuze ko umuganga witwa Emmanuel yamusambanyije ubwo yari yagiye kwivuza, aho yari ari kwisuzumishiriza, muri iri vuriro riherereye mu Muduguru wa Mpoga mu Kagari ka Kamanu.

Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwenge, ubwo yari akimara kubibwira ababyeyi be, bahise bajya gutanga ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Nyakabuye, ruhita ruta muri yombi uyu muganga, akaba ari na ho acumbikiwe ubu.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent, wavuze ko uyu mukobwa yatanze amakuru ubwo yari ageze mu rugo avuye kwa muganga.

Kimonyo Kamali Innocent yagize ati “Yageze mu rugo abibwira ababyeyi be, ahita ajya no gutanga ikirego kuri RIB.”

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abandi bashobora guhura n’ihohoterwa nk’iri, ko batajya babihishira ahubwo ko bajya babivuga mu gihe byababayeho kugira ngo n’ababikora bazacike kuri ibi byaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 19 =

Previous Post

Ngoma: Gitifu wavuzweho ruswa aratungwaho agatoki ubundi buhemu

Next Post

Nyuma y’amezi abiri Trump yari agiye kongera kuraswa Imana ikinga akaboko

Related Posts

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

President Paul Kagame has congratulated his counterpart, Mamadi Doumbouya, on winning the presidential elections in Guinea, assuring him that Rwanda...

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

IZIHERUKA

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko
AMAHANGA

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

05/01/2026
Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

05/01/2026
Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

05/01/2026
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma y’amezi abiri Trump yari agiye kongera kuraswa Imana ikinga akaboko

Nyuma y’amezi abiri Trump yari agiye kongera kuraswa Imana ikinga akaboko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.