Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwandakazi waherewe igihembo muri America yavuze akamuri ku mutima

radiotv10by radiotv10
20/09/2024
in MU RWANDA
0
Umunyarwandakazi waherewe igihembo muri America yavuze akamuri ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwandakazi Lisa Umutoni w’imyaka 28 y’amavuko, wahawe igihembo na Sosiyete y’Ubwubatsi ikomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko byamushimije ariko ko byanamuteye umwete wo gukomeza kubera urugero abakiri bato.

Iki gihembo cya ‘Young Civil Engineer’ cyahawe Lisa Umutoni mu cyumweru gishize tariki 13 Nzeri 2024, gitangwa na Sosiyete y’ubwubatsi ya ASCE (American Society of Civil Engineers), kubera uruhare yagize mu guteza imbere ibijyanye n’ubwubatsi n’imikoreshereze y’ubutaka muri Carolina y’Epfo ndetse no mu Bihugu byo muri Afurika.

Umutoni usanzwe afite impamyabumenyi y’ikirenga PhD , yanize muri Kaminuza y’u Rwanda mbere yo kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Avuga ko iki gihembo yahawe atari icyo kwishimira gusa ku bw’akazi gakomeye yakoze, ahubwo ko kimugaragariza uruhare afite mu kubera urugero abakiri bato bari mu mwuga nk’uwe.

Yagize ati “Nishimiye bidasanzwe kuba nahawe iki gihembo ASCE Young Civil Engineer Award cya 2024. Ndashimira cyane ASCE South Carolina ku bwo kunzirikana. Biranyongerera imbaraga zo gukomeza kurenga imbogamizi no kuzibyazamo umusaruro.”

Umutoni ashimira abamufashije mu rugendo rwe barimo abamuhaye ubumenyi ndetse n’umugabo we Jules Iradukunda wakunze kumutera akanyabugabo.

Urugendo rwe mu mwuga we yarutangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yarangije muri 2018 mu bijyanye n’amazi n’ibidukikije, aza no kwimenyereza umwuga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’Amashyamba aho yakoraga mu bijyanye n’amazi.

Ubumenyi bwe no kwitwara neza, byatumye ajya kwiga muri Kaminuza ya IHE Delft Institute mu Buholandi aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi bw’amazi n’imikoreshereze y’ubutaka muri 2021.

Nyuma yagarutse mu Rwanda akora mu bijyanye n’imishinga yo guhangana n’ibiza by’inkangu n’imyuzure yibanda cyane mu kugaragaza uburyo bwo kwirinda ibi bibaza ndetse n’ingaruka zabyo, no guha amakuru inzego zifata ibyemezo.

Yakoze mu mishinga yakorewe mu bice binyuranye nko mu Karere ka Nyaruguru ndetse n’i Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Umutoni yishimiye igihembo yahawe

Muri Gashyantare 2022 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za America gukomerezayo amasomo y’icyiciro gihanitse PhD mu bijyanye no gukurikirana uburyo bw’ubuhinzi muri Clemson University.

Ubushakashatsi bwe muri PhD bwibanze mu gushaka uburyo hakoreshwa imashini mu kumenya igihe hakenerewe kuhira imyaka bitewe n’ikirere ndetse n’ubusharire bw’ubutaka.

Ati “Akazi kanjye katurutse ku gushaka umuti w’imihindagurikire y’ikirere, byumwihariko ku ngaruka z’imyuzure n’amapfa biba mu buhinzi. Dukeneye ibisubizo byihariye, intego yanjye yose iba igamije gushaka icyatanga umusanzu mu buhinzi ndetse no gufasha abafata ibyemezo bagendeye ku bushakashatsi.”

Kuba yarisanze muri ibi bikorwa bisanzwe bikorwa n’abiganjemo igitsinagabo, Umutoni avuga ko kuri we yabibyaje umusaruro.

Ati “Ushobora kwisanga uri umugore umwe mu bagabo benshi bari mu cyumba, ariko ibyo ni byo bimpa imbaraga zo gukora cyane. Ni imbogamizi ariko nanone ni byo byatumye mbasha gukora cyane.”

Umutoni avuga ko ubu intego afite muri iki gihe ari ukomeza kuvoma ubumenyi buzafasha mu iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Ndashaka gutaha iwacu ariko nanone ndacyakeneye kugunguka ubunararibonye n’ubumenyi hano. Intego yanjye y’ibanze ni ukuzabira uruhare rukomeye mu Rwanda nkoresha ibyo nungutse byumwihariko mu bijyanye n’imicungire y’amazi.”

Yagiriye inama abakobwa bakiri bato bari muri uyu mwuga kwitinyuka, bagakora cyane kuko nubwo harimo imbogamizi ariko harimo n’umusaruro ushimishije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − four =

Previous Post

Menya abatangiriweho gukingirwa Ubushita bw’Inkende-Mpox mu Rwanda

Next Post

Menya ahafatiwe ukekwaho kwiba sebuja amadolari y’agaciro ka Miliyoni 22Frw n’icyo yakoraga

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

IZIHERUKA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka
AMAHANGA

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

by radiotv10
13/06/2025
0

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

Igisirikare cya Israel kikomanze mu gatuza ko kivuganye Abajenerali batatu bakomeye b’ikindi Gihugu

13/06/2025
Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya ahafatiwe ukekwaho kwiba sebuja amadolari y’agaciro ka Miliyoni 22Frw n’icyo yakoraga

Menya ahafatiwe ukekwaho kwiba sebuja amadolari y’agaciro ka Miliyoni 22Frw n'icyo yakoraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.