Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Hagaragajwe intwaro zirimo iziremereye zatahuwe ahatakekwaga hanavugwa abari bazihahishe

radiotv10by radiotv10
24/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Congo: Hagaragajwe intwaro zirimo iziremereye zatahuwe ahatakekwaga hanavugwa abari bazihahishe
Share on FacebookShare on Twitter

Guverineri w’Intara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragarije itangazamakuru intwaro 29 zatahuwe hafi y’inkambi icumbikiwemo abavanywe mu byabo n’imirwano.

Iki gikorwa cyo kwerekana izi ntwaro cyabaye kuri uyu 23 Nzeri 2024, cyanitabiriwe na Minisitiri Wungirije w’Umutekano wa Congo, Samy Adubango.

Izi ntwaro zerekanywe nyuma y’iminsi ine hatahuwe ububiko bw’izi ntwaro bwari hafi y’inkambi y’abavanywe mu byabo n’imirwano muri Nyasasi muri Tchomia mu bilometero bigera muri 60 ubuye muri Bunia.

Guverineri w’Intara ya Ituri, Luboya yatangaje ko izi ntwaro zatahuwe, ari iz’umutwe witwaje intwaro wa Zaïre, uherutse kugaba ibitero byinshi ku birindiro bya FAEDC muri Teritwari ya Djugu byakozwe mu kwezi gushize kwa Kanama.

Guverineri yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe bagabye ibitero mu birindiro bya FARDC, babaga bari kumwe na bamwe mu bakomoka hanze y’iki Gihugu cya Congo, aho bagabye ibitero mu duce twa Sabe, Tchomia na Kasenyi, ndetse abasirikare ba FARDC barimo ufite ipeti rya Majoro, uw’irya Lieutenant ndetse n’abandi basirikare babiri, babyiciwemo.

Guverineri yavuze ko gutahura izi ntwaro za Zaïre, byagizwemo uruhare n’abaturage bafatanyije n’Igisirikare cya Congo.

Yagize ati “Muri icyo gitondo twakomeje gukurikirana umwanzi wacu (abarwanyi ba Zaïre) bari bambutse muri Fichama na Bowa, aho bari bagiye kwisuganyiriza. Nyuma y’isesengura, twaje kumenya batari bagiye kure, kandi bamwe muri bo bari batangiye kwinjira mu nkambi y’abavuye mu byabo muri Nyamusasi.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukusanya amakuru mu baturage, baje kugera mu gace aba barwanyi bari bahishemo izi ntwazo zerekanywe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + four =

Previous Post

Ikindi Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda amasezerano yo gukuraho Visa

Next Post

Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu

Related Posts

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

by radiotv10
11/11/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa wari umaze iminsi 20 afunzwe muri gereza, yarekuwe by’agateganyo, ashimira abamwoherereje ubutumwa bwo kumwihanganisha,...

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

by radiotv10
11/11/2025
0

Two Generals in the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including Gen. John Tshibangu who has often...

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

by radiotv10
11/11/2025
0

Abajenerali babiri mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) barimo Gen. John Tshibangu wakunze kwigaragaza nk’ufite ubushobozi bwo...

Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

by radiotv10
11/11/2025
0

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yavuze ko nta Munya-Uganda ushobora kuzana imikino yo kujya mu muhanda ngo agiye kwigaragambya...

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

by radiotv10
11/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero bikomeye by’indege...

IZIHERUKA

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa
AMAHANGA

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

by radiotv10
11/11/2025
0

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

Ibivugwa ku itabwa muri yombi ry’Abajenerali babiri mu Congo barimo uwakunze kwigaragaza nk’umunyabubasha

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu

Gatsibo: Inkoni yakubiswe akekwaho kwiba intoryi zamuviriyemo urupfu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bwa Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa nyuma yo gufungurwa

Eng.-Tshisekedi arrests two Generals including John Tshibangu who once vowed to get rid of M23

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.