Tuesday, January 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Andi makuru ku birori byo ‘KwitaIzina’ bizana mu Rwanda ab’amazina azwi ku Isi

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hamenyekanye amakuru mashya ku birori binogeye ijisho bimanura mu Rwanda ibyamamare bikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi, uzaba mu kwezi gutaha, hazahabwa amazina abana b’Ingagi 22, ukazanitabirwa n’abarimo ibyamamare mu ngeri zinyuranye nko mu mupira w’amaguru.

Byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024 mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu muhango uzaba tariki 18 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira 2024.

Muri uyu muhango uzaba ubaye ku nshuro ya 20, hazitwa abana b’Ingagi 22 mu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu ntanzi za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iri muri nke ku Isi zisigayemo Ingagi.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rutangaza kandi ko abazita amazina abana b’Ingagi, barimo ibyamamare mu ngeri zinyunye nko mu mupira w’amaguru, muri Politiki, muri sinema ndetse no mu myidagaduro.

Kuva hatangira uyu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi watangira, hamaze kwitwa amazina abana b’Ingagi 395.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina ari icy’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu nubwo hatumirwa abaturutse hirya no hino ku Isi, ariko Abanyarwanda ari bo bahabwa umwihariko.

Yagize ati “Abanyarwanda ntabwo bahejwe mu gikorwa cyo Kwita Izina, nk’uko mubizi iki gikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda. Abanyarwanda na bo barimo ndetse bari mu bo tubahishiye.”

Muri iyi myaka 19 ishize hatangiye uyu muhango wo Kwita Izina, Abana b’Ingagi, hahanzwe imishinga 1 108 igirira akamaro abaturage, aho ifite agaciro ka Miliyari 12 Frw.

Iyi mishinga yatewe inkunga n’ibikorwa by’Ubukerarugendo, yose igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturuye Pariki y’Igihugu, mu nzego zinyuranye nko mu buvuzi, mu kubaka ibyumba by’amashuri ndetse no kwegereza abaturage amazi meza.

Ariella Kageruka yavuze ko mu 2008 umusaruro w’ubukerarugendo wabaga ari miliyoni 180$ mu mwaka, mu gihe imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bw’Igihugu, agera kuri miliyoni 620$.

Nanone kandi muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, NST2, iherutse kugaragazwa, intego ni uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe Ubukerarugendo, Michaella Rugwizangoga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + nineteen =

Previous Post

Igisirikare cya Congo gikomeje kwinjirwamo n’urubyiruko ku bwinshi

Next Post

Umuhuza mu bya Congo n’u Rwanda yagaragarije Isi aho abona umubano w’Ibihugu byombi ugana

Related Posts

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
05/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

President Paul Kagame has congratulated his counterpart, Mamadi Doumbouya, on winning the presidential elections in Guinea, assuring him that Rwanda...

How to reset your life after the holidays without pressure

How to reset your life after the holidays without pressure

by radiotv10
05/01/2026
0

The holidays are beautiful. Late nights, good food, family time, travel, laughter, rest and a break from alarms and deadlines....

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

Inkuba ifite imbaraga yakubise abantu 15 mu Rwanda benshi muri bo bahasiga ubuzima

by radiotv10
05/01/2026
0

Abantu 15 bari bugamye imvura mu gishanga cyo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, bakubiswe n’inkuba, icyenda muri...

IZIHERUKA

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko
AMAHANGA

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

05/01/2026
Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

05/01/2026
Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

05/01/2026
Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

05/01/2026
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

05/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhuza mu bya Congo n’u Rwanda yagaragarije Isi aho abona umubano w’Ibihugu byombi ugana

Umuhuza mu bya Congo n’u Rwanda yagaragarije Isi aho abona umubano w'Ibihugu byombi ugana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.