Saturday, August 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuhuza mu bya Congo n’u Rwanda yagaragarije Isi aho abona umubano w’Ibihugu byombi ugana

radiotv10by radiotv10
25/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umuhuza mu bya Congo n’u Rwanda yagaragarije Isi aho abona umubano w’Ibihugu byombi ugana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Angola, João Lourenço yavuze ko hari umushinga yatanze uzageza ku masezerano y’amahoro n’ubwumvikane hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, kandi ko awufitiye icyizere ko umubano w’Ibihugu byombi uzongera kuba mwiza.

João Lourenço yabitangarije mu Nteko Rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Angola wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko hari intambwe iri guterwa mu mushinga yagejeje ku mpande zombi (u Rwanda na DRC).

João Lourenço yavuze ko afite icyizere ko iki gitekerezo yagejeje kuri ibi Bihugu bimaze igihe birebana ikijisho, kizatanga umusaruro kandi “kikaganisha ku isinywa ry’amasezerano y’ubwumvikane bw’amahoro ahamye, ndetse umubano wa Kishasa na Kigali ukongera kuzahuka.”

Yagize ati “Ku bw’imyanzuro y’i Luanda, byarashobotse ko hagerwa ku gahenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uku guhagarika imirwano byatangiye tariki 04 Kanama uyu mwaka. Kugira ngo hagerwe ku nzira yifuzwa, Repubulika ya Angola yatanze igitekerezo cy’amasezerano y’amahoro ifatanyije na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda.”

Yavuze ko ibikubiye muri iki gitekerezo byanasuzumwe n’impande z’Ibi Bihugu mu nama zo ku rwego rw’Abaminisitiri hagamijwe kugera kuri aya masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC.

João Lourenço yatangaje ibi nyuma y’iminsi micye anakomeje izi nshingano z’ubuhuza yahawe, aho ku wa Kane w’icyumweru gishize, yagiranye ikiganiro kirambuye kuri Telefone na Perezida Paul Kagame, ndetse akanoherereza intumwa Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, aho yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Téte António amujyaniye ubutumwa.

Hashize icyumweru n’igice hongeye kuba ibiganiro byahuje Guverinoma z’Ibihugu byombi, aho Intumwa z’ibi Bihugu zari ziyobowe n’Abaminisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Andi makuru ku birori byo ‘KwitaIzina’ bizana mu Rwanda ab’amazina azwi ku Isi

Next Post

Ibindi byatahuwe ku washatse kwivugana Donald Trump

Related Posts

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

by radiotv10
02/08/2025
0

Mitali Protais wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo, ndetse akanaruhagararira nka Ambasaderi muri...

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
02/08/2025
0

Abahuza b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye...

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

IZIHERUKA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye
AMAHANGA

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

by radiotv10
02/08/2025
0

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

02/08/2025
Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

02/08/2025
Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

Police FC igiye kwipima na APR FC iyisimbuje Rayon Sports

02/08/2025
Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibindi byatahuwe ku washatse kwivugana Donald Trump

Ibindi byatahuwe ku washatse kwivugana Donald Trump

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Perezida wa Kenya n’uwo yasimbuye bigeze kugirana umubano urimo igitotsi bagaragaye batemberana bishimye

Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda Protais Mitali yitabiye Imana i Burayi

Abayobozi mu karere bagize icyo bavuga ku ntambwe iri guterwa mu by’u Rwanda na DRCongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.