Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burera: Ukurikiranyweho kwicisha umugore we ishoka nyuma yo kuvana mu bukwe yavuze intandayo yabyo

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rusizi: Ukekwaho gukubita Se ishoka mu mutwe yisobanuye avuga ko yabonaga ari ‘ikidayimoni’
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 61 wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, ukurikiranyweho kwica umugore we nyuma yuko bari bavanye mu bukwe, yavuze ko bari bamaranye igihe amakimbirane.

Uyu mugabo wamaze gukorerwa dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ubu ikaba iri mu maboko y’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze, akekwaho kwica umugore we mu ijoro ryo ku ya 22 Nzeri 2024 saa tatu n’igice.

Iki cyaha cyabereye mu Muduhudu wa Cyave mu Kagari ka Rushara mu Murenge wa Nemba, nyuma yuko uyu mugabo na nyakwigendera bari bavanye mu bukwe bw’umuturanyi wabo, bakanywayo inzoga bagasinda.

Nyuma yuko batonganye, umugabo yatashye mbere, ageze mu rugo arakinga, aho umugore aziye abanza kwanga kumukingurira, aza kumukingurira bongera gutongana, baranarwana, ari na bwo umugabo yafataga ishoka akayimukubita akamwica.

Ubushinjacyaha bugira buti “Akimara kumwica yahise abimenyesha abaturanyi be ndetse ahita ubwe yijyana ku buyobozi bw’Umurenge wa Nemba muri iryo joro.”

Nyuma yuko ibi bibaye, uyu mugabo yavuze ko umuryango wabo wari umaze igihe kinini ubanye mu makimbirane ashingiye ku mitungo, aho bapfaga imirima baguze.

Ni mu gihe abaturanyi b’uyu muryango, babwiye inzego z’iperereza ko uyu mugabo yakunda gusinda, ubundi akigamba ko azica umugore we.

Uregwa naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + twelve =

Previous Post

Hatanzwe ihumure ku bikanga ko intambara ya Israel na Hezbollah yarushaho gukaza umurego

Next Post

Umunyarwandakazi ufite amateka mu gutwara indege yateye indi ntambwe ikomeye

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwandakazi ufite amateka mu gutwara indege yateye indi ntambwe ikomeye

Umunyarwandakazi ufite amateka mu gutwara indege yateye indi ntambwe ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.