Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hahishuwe amayeri y’ukekwaho kuba ruharwa mu bucuruzi bw’urumogi wafatanywe imifuka 40 ayivanye muri Congo

radiotv10by radiotv10
27/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hahishuwe amayeri y’ukekwaho kuba ruharwa mu bucuruzi bw’urumogi wafatanywe imifuka 40 ayivanye muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 43 yafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu atwaye imodoka irimo imifuka 40 y’urumogi yari akuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanatangazwa amayeri yakoreshaga.

Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Rubavu, hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugabo yafashwe n’Abapolisi

mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’irishinzwe kurinda umutekano w’imipaka (BSU) bari bafite amakuru kuri we, ko muri ubu bucuruzi bw’urumogi akoreshamo imodoka ifite nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) yo muri Congo.

Ati “Yahise ihagarikwa irasakwa bayisangamo imifuka 40 y’urumogi, umushoferi ari na we wenyine wari uyirimo atabwa muri yombi.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mushoferi yari yinjiye ibi biyobyabwenge by’urumogi abikuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Yari yinjije ruriya rumogi mu gihugu aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kurupakira mu modoka kandi akaba yari ari ku rutonde rw’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ba ruharwa.”

Polisi kandi yasanze uyu mushoferi yari yarakoze icyumba cy’ububiko bwihariye mu modoka yahishagamo ibi biyobyabwenge.

Iti “Ariko bikaba bitamuhiriye kuri iyi nshuro, ubwo yari atangiye kwerekeza iy’Umujyi wa Kigali ngo arushyire abaguzi.”

SP Karekezi yaburiye abakishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta yandi mahitamo bafite uretse kubizibukira kuko atari kera ngo na bo bafatwe, kuko ibikorwa nk’ibi byo guhangana n’iki cyaha bikomeje ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.

Uyu wafatanywe imifuka 40 y’urumogi yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

OUR OPINION: UNITED NATIONS, THE SUMMIT OF THE FUTURE

Next Post

Burundi: Ubwoba ni bwose mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi

Related Posts

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

by radiotv10
08/12/2025
0

Kigali has always been a city of ambition, but over the last decade, a new kind of dream has taken...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

by radiotv10
08/12/2025
0

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo, aho bivugwa...

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

by radiotv10
08/12/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo, bo mu Murenge wa Rubona, bari baherutse kugaragaza ikibazo cy'ubwanikiro bwabo bwari bwangijwe n'ibiza...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
08/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

IZIHERUKA

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État
AMAHANGA

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

by radiotv10
08/12/2025
0

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibikekwa ku Muyobozi wo mu Karere ka Nyabihu uri mu maboko ya RIB

08/12/2025
Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

Rwamagana: Nyuma yo kwiyambaza itangazamakuru barira ayo kwarika ubu bari kumwenyura

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Burundi: Ubwoba ni bwose mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi

Burundi: Ubwoba ni bwose mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Tech Dreams in Kigali: How young people are learning programming, and digital skills

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.