Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari abasaba Minisiteri y’Ingabo kwibuka isezerano ry’ibyo bumvikanye mu myaka ibiri ishize

radiotv10by radiotv10
28/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari abasaba Minisiteri y’Ingabo kwibuka isezerano ry’ibyo bumvikanye mu myaka ibiri ishize
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe baturiye ikibuga cy’indege cya Kamembe, bamaze imyaka ibiri babariwe imitungo ngo bimuke hagurwe imbibi z’iki kibuga, barasaba Minisiteri y’Ingabo kubahiriza amasezerano bagiranye nyuma yuko bamwe babonye amafaranga bakimuka, abandi bagasigara batuye mu matongo bonyine.

Mu bagera kuri 70 bari batuye muri metero nke uvuye ku ruzitiro rw’ikibuga cy’indege, habarwa abagera muri 25 batarabona amafaranga babariwe ari na bo basigaye bahatuye, mu gihe abandi bagiye gutura ahandi nyuma yo kwishyuirwa.

Bavuga ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwababariye ku giciro cyiza bari bishimiye, ariko nyuma Akarere kaza kubabwira ko babariwe menshi bituma agabanywa.

Kabagwira Salima ati “Nkanjye bari barambariye miliyoni 16 kandi nari nabyishimiye pe, ariko nyuma abo ku Karere baraje bampereza miliyoni 10.”

Kuradusenge Elie na we ati “Bari batubariye ibihumbi 37 kuri metero kare imwe, Akarere kayashyira ku bihumbi 21 ngo ntituri mu mujyi. Tukibaza ukuntu turi mu Murenge wa Kameme kandi ari Umurenge w’umujyi tunaturiye ikibuga cy’indege ariko ntitubarwe nk’abawutuyemo.”

Nyuma yuko n’ayo macye ageze kuri bamwe abandi ntibayabone, abatarayabonye batangiye gusiragira ku Biro by’Akarere no ku kigo cya gisirikare kugira ngo bamenye impamvu yabiteye ariko kugeza n’ubu bakaba batarabona gisubizo.

Mukandakebuka Verena ati “Bageze aho baduha nimero z’umusirikare w’aho ngaho muri MINADEF tumuhamagaye nimero ze ntizacamo. Nyuma twasubiyeyo batubwira ngo mu kwa 8 none dore ukwa 9 nako kurarangiye.”

Aba baturage bavuga ko kuba barasigaye mu matongo nabwo batatanye bituma bagira ikibazo cy’umutekano mucye.

Kuradusenge Elie ati “Turi mu matongo. Nkanjye urabona ko abaturanyi banjye bose bagiye ubu ntawe nasaba umunyu cyangwa ikibiriti. Aha hari abajura badasiba ni ukurara tutaryamye tudasinziriye.”

Ndwaniye Sudi na we ati “Reba nanjye nari mfite abaturanyi nka 25 , ariko nasigaye rwagati ndi umwe, mba nibaza niba nzimuka nkagenda batanyishyuye byaranyobeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga avuga ko icyatumye bamwe bayabona hakaba hasigaye abagera kuri 25 bakiyategereje, ari uko habaye ho amakosa mu byangombwa byabo ariko Akarere kakaba kari gukorana na Minisiteri y’Ingabo ngo bijye ku murongo.

Ati “Bamwe bari bagize ikibazo cyo kutabona amafaranga yabo ku gihe kubera batari bujuje ibyangombwa mu gihe babarirwaga.”

Aba bavuze ikibazo cyo kutishyurwa imitungo yabo nyuma gato yuko hari abandi barenga 100 bo mu Murenge wa Gihundwe na bo baherutse kubwira RADIOTV10 ko umwaka wihiritse batarabona ayo babariwe na Minisiteri y’Ingabo babwirwa ko bari buyabone mu mezi 3 none abamaze kuyabona bakaba ari 7 gusa.

Aba baturage baturiye ikibuga cy’indege cya Kamembe
Ubu babayeho bafite ikibazo cy’umutekano kubera gusigara bonyine
Bibaza iherezo ry’iki kibazo bikabayobera

Ubu bari mu matongo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

BREAKING: Hatangajwe amakuru ku ndwara yagaragaye mu Rwanda n’ikiri gukorwa

Next Post

Ibidasanzwe wamenya ku bwoko bw’Aba-Tsimane baba mu ishyamba ry’inzitane rizwi ku Isi

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibidasanzwe wamenya ku bwoko bw’Aba-Tsimane baba mu ishyamba ry’inzitane rizwi ku Isi

Ibidasanzwe wamenya ku bwoko bw’Aba-Tsimane baba mu ishyamba ry’inzitane rizwi ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.