Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Mu mwiherero w’Amavubi y’amasura mashya hagaragayemo umukinnyi wawujemo bitunguranye (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
01/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Mu mwiherero w’Amavubi y’amasura mashya hagaragayemo umukinnyi wawujemo bitunguranye (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo hatangiraga imyitozo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi, hagaragayemo umukinnyi Kabanda Serge wa Gasogi United utari uri ku rutonde rw’abahamagawe n’umutoza Frank Torsten Spitller.

Kuri uyu wa mbere saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku kibuga cy’imyitozo cya Sitade Amahoro hatangiye imyitozo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura imikino ibiri na Benin muri uku kwezi k’Ukwakira twatangiye.

Ni imyitozo yagaragayemo abakinnyi b’amasura mashya mu ikipe y’Igihugu, ndetse na Kabanda Serge wa Gasogi United, utari wahamagawe.

Ikipe y’u Rwanda iri kwitegura guhura na Benin tariki 11 Ukwakira 2024 muri Côte D’Ivoire, ndetse na tariki ya 15 Ukwakira 2024, aho Amavubi azakira Benin kuri Sitade Amahoro.

Kabanda Serge si we wenyine uhamagawe bwa mbere wagaragaye mu myitozo y’ikipe y’Igihugu, kuko na Rutahizamu Johan Marvin Kury ukinira ikipe ya Yverdon Sports FC yo mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi nawe yakoze imyitozo ya mbere ndetse na Salim Abdallah ukinira Musanze FC na we akaba yaragaragaye muri iyi myitozo ya mbere y’Amavubi.

Abandi bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bategerejwe, ni Gitego Arthur ugera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, umunyezamu Buhake Clement utegerejwe mu Rwanda Tariki 03 Ukwakira 2024 ndetse Mugisha Bonheur Casemiro na Ishimwe Annicet bo bazagera mu Rwanda tariki 05 Ukwakira 2024.

Amavubi y’amasura mashya yatangiye imyitozo

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − eight =

Previous Post

Ruhango: Hashyizwe hanze ukuri ku byagwaga ko Umuyobozi mu z’ibanze afungiye mu nzererezi

Next Post

U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke

Related Posts

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke

U Rwanda rwagaragaje ibyo Congo igomba gukora kugira ngo amahoro aboneke

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.