Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’abagabo babiri barasiwe mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi bagahita bahasiga ubuzima, bavugwaho ibikorwa by’urugomo nk’ubujura no gufata ku ngufu abagore.
Aba bagabo barashwe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, ni Henock na Frank, barasiwe mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari Kabagesera, mu Murenge wa Rugarika.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yemeje iraswa ry’aba bantu babiri bakekwaho ibikorwa by’ubujura n’urugomo.
Yagize ati “Bitabye Imana kandi turacyakora iperereza. Ndashimira abaturage ubufatanye bagaragaza kandi bakomeze baduhe amakuru ahagije kugira ngo dukomeze gukurikirana.”
Abatuye muri aka gace karasiwemo aba bantu, bavuga ko bari basanzwe bagaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage nk’ubujura ndetse no gufata ku ngufu abagore.
Umwe mu babazi, yagize ati “Uyu Henock bamufashe inshuro nyinshi yambura abantu, no mu nzu yabasangagayo. Nta muntu wagendaga mu muhanda nijoro.”
Mugenzi we yagiez ati “Ni abantu bakoraga ibyaha bibi cyane; kwambura abantu, gufata ku ngufu, ugasanga mvuye kwikorera amafaranga, bahise banshyiraho icyuma, wamara kuyabaha bakanakwica.”
Bivugwa kandi ko aba bagabo barashwe, bigeze no kumara igihe bafungiye mu kigo cy’inzererezi kubera ibi bikorwa by’urugomo bakekwagaho gukora.
RADIOTV10