Friday, August 7, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Bruce Melodie nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye arakorana n’undi w’ikirangirire

Bruce Melodie nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye arakorana n’undi w’ikirangirire

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi Bien Aime Baraza wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, agiye no gukorana na Joe Boy uri mu bafite izina rihagaze neza muri Afurika.

Ni nyuma y’iminsi ine gusa, Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien Aime Baraza imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1.

Ubuyobozi bwa 1:55 AM isanzwe ifasha umuhanzi Bruce Melodie, bwatangaje ko umuhanzi wo mu Gihugu cya Nigeria Joe Boy na we ari umwe mu bazagaraga kuri album y’uyu muhanzi ugezweho mu Rwanda ari gutegura.

Biteganyijwe ko umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Joe Boy agera i Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024 aje gusoza ibikorwa byo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi no gufata amashusho yayo, yakoranye na Bruce Melodie.

Album ya Bruce Melodie yitezweho kugaragaraho abahanzi batandukanye mpuzamahanga, barimo uyu Joe Boy uri mu bagezweho muri iki Gihe, ikazajya hanze mu kwezi k’Ukuboza 2024.

Indirimbo Iyo Foto imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 1
Joe Boy ategerejwe i Kigali

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eight =