Igihugu cya Israel cyatangaje ko kigiye kohereza ingabo n’intwaro mu majyepfo ya Liban guhangana n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran yayisutseho ibisasu bya misile.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri Iran isutse ibisasu biremereye kuri Israel, byari bigamije guha isomo igisirikare cya Israel.
Nanone kandi Israel yatangaje ko Iran yakoze ikosa rikomeye, ndetse ko yiteguye kwihorera kuri iki Gihugu cyayirasheho ibisasu bikomeye.
Iki cyemezo cya Israel cyo kohereza ingabo n’intwaro mu majyepfo ya Liban, byateye impungenge akarere k’uburasirazuba bwo Hagati, gakungahaye kuri peteroli gashobora kwisanga mu ntambara yeruye.
Icyakora Igisirikare cya Israel cyatangaje ko imirwano yo ku butaka yimuriye mu majyepfo ya Liban, igamije ahanini gusenya inzira zo munsi y’ubutaka n’ibindi bikorwa remezo bya Hezbollah biri ku mupaka uhuza Israel na Liban, kandi ko nta mugambi uhari wo gutera umujyi wa Beirut cyangwa indi mijyi minini yo mu majyepfo ya Liban.
Kuri uyu wa Gatatu, Iraninayo yatangaje nyuma y’igitero cya misile yagabye kuri Israeli, ari cyo gitero cyonyine igabye kuri iki Gihugu, ndetse ko ntakindi iteganya kukigabago, keretse habayeho ubundi bushotoranyi, icyakora Israel na Leta Zunze Ubumwe za America bo barahiye kwihimura kuri Iran.
Nubwo umuryango w’abibumbye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Ubumwe bw’u Burayi basabye ko habaho guhagarika intambara,
imirwano hagati ya Israeli na Hezbollah ikorera muri Liban yo yakomeje kuri uyu wa Gatatu.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10