Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira

radiotv10by radiotv10
03/10/2024
in MU RWANDA
0
Menya umubare w’abamaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye Marburg mu Rwanda n’abamaze gukira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iri gukurikirana abantu 410 bashobora kuba barahuye n’abamaze gusanganwa indwara y’umuriro mwinshi ya Marburg imaze kugaragara ku bantu 36 barimo 11 yahitanye, mu gihe abarwayi batanu bo ubu bagaragaza ko nta bwandu bafite mu mubiri.

Imibare igezweho yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, igaragaza ko kuva iki cyorezo cya Marburg cyagaragara mu Rwanda, kimaze gusanganwa abantu 36 barimo barindwi (7) babonetse kuri uyu wa Gatatu.

Ni mu gihe abantu 11 muri aba, kimaze kubahitana, barimo umwe kishe kuri uyu wa Gatatu, naho abari kuvurwa kugeza ubu, bakaba ari 27.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera agendeye kuri iyi mibare mishya yatangajwe, kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, yavuze ko hari gukurikiranwa abantu 410 bashobora kuba barahuye n’abantu banduye iyi ndwara.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Dr. Yvan Butera yagize ati “Hari gukurikiranwa abantu 410 baba barahuye n’abanduye, kandi biri gukorwa kugira ngo duhagarike uruhererekane rwo kuyikwirakwiza.”

Dr. Yvan Butera yavuze kandi ko “abarwayi batanu ubu baragaragaza ko bakize, bategereje andi mabwiriza y’amavuriro na Laboratwari.”

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE kandi yavuze ko hari no gutekerezwa uburyo hatangira igerageza ryo gukingira iyi ndwara, rigatangirira ku bantu bari mu matsinda afite ibyago byo kuba bshobora kwandura iyi ndwara.

Dr. Yvan Butera, yasoje ubutumwa bwe yibutsa Abaturarwanda ko guhangana n’iki cyorezo, bisaba imbaraga za buri wese.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 16 =

Previous Post

Avugwa mu mupira: Umukinnyi umaze umwaka asezeye ruhago yasinyiye ikipe ikomeye i Burayi

Next Post

Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

Uko abantu babiri baturutse mu Rwanda batumye Gari ya Moshi ihagarikwa igitaraganya mu Budage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.