• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Mango 4G yahakanye ibyo kwirukana umukozi wayo imuziza ko atwite

radiotv10by radiotv10
17/11/2021
in Uncategorized
0
Mango 4G yahakanye ibyo kwirukana umukozi wayo imuziza ko atwite
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa Kompanyi icuruza serivisi za Internet, Mango 4G yahakanye ibyatangajwe n’uwari umukozi wayo wavuze ko yirukanywe azira kuba yari atwite.

Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter na Isimbi Joel Isabelle kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, yavuze ko yari umukozi wa Mango 4G akaza kwirukanwa azira kuba atwite.

Ibaruwa yanditswe n’iyi kompanyi ya Mango 4G, ihakana ibyatangajwe n’uriya Isimbi Joel Isabelle ivuga ko itamwirukanye kubera ko yari atwite.

Ubu butumwa bugira buti “Ahubwo ari uko we ubwe yari yasabye supervisor we ko aho yakoreraga muri Marketing department umusaruro yabonaga arimo gutanga utari mwiza kubera impinduka ku buzima bwe nk’uko yari yabyiyandikiye mu butumwa yahaye umuyobozi we asaba ko bamuhindurira akajya muri Sales department ariko hakaba nta myanya ari irimo.”

Iyi baruwa ikomeza igira iti “Ku bw’izo mpamvu turanyomoza amakuru avuga ko twamwirukanye kubera ko atwite kuko hari n’abandi bakozi bacu batwite kandi bari mu kazi ndetse bameze neza kuko Mango Telecom yita kimwe ku bakozi bayo bose.”

Iyi kompanyi isoza ivuga ko yumvikanye n’uriya Isimbi ikamwumvisha impamvu yatumye basesa amasezerano ariko bakamusaba kugaruka mu kazi ku mwanya yari asanzweho muri Marketing department.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 3 =

Previous Post

Wari uzi ko kwivuza nabi ‘Ikirimi’ bishobora gutera umuntu gutakaza ijwi burundu?

Next Post

Amakipe atatu yishyize hamwe asaba ko FERWAFA yisubiraho ku cyemezo yayifatiye

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Amakipe atatu yishyize hamwe asaba ko FERWAFA yisubiraho ku cyemezo yayifatiye

Amakipe atatu yishyize hamwe asaba ko FERWAFA yisubiraho ku cyemezo yayifatiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.