Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane

radiotv10by radiotv10
05/10/2024
in AMAHANGA
0
Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane
Share on FacebookShare on Twitter

Umubare w’abaguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kivu mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wazamutse ugera ku bantu 78.

Imibare yari yaraye itangajwe ahagana saa moya z’umugoroba kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukwakira 2024, yavugaga ko imibiri y’abantu 23 ari yo yari imaze kurohorwa.

Amakuru yari anahari yavugaga ko ubu bwato bwari butwaye abantu bagera muri 300, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Jean-Jacques Purusi, yabwiye Associated Press ko ubu bwato bwari butwaye abantu 278.

Yavuze ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka y’ubwato bwari buturutse ku cyambu cya Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwerekeje i Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ushobora kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha abandi bigikomeje.

Yagize ati “Ntabwo turamenya neza ishusho y’uko byagenze ngo iyi mpanuka ibe, ubwato bwibirindure mu Kiyaga rwagati, ariko turizera ko ejo tuzaba twamaze kumenya amakuru yose yerekeye iyi mpanuka.”

Iyi ni imwe mu mpanuka zahitanye abantu benshi ibayeho. Birakekwa ko kwikorera abantu barenze ubushobozi bw’ubu bwato, no kutubahiriza amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi, ari byo byatumye bwibira.

Inzego z’ubuyobozi bwa Congo zikunze kwihanangiriza abakora ubwikorezi bwo mu mazi kutarenza ibipimo by’ibilo byagenewe ubwato, ariko amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi muri iki Gihugu ntabwo yubahirizwa.

Akenshi abaturage bavuga ko ibi biterwa no kuba umutekano mucye uri mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ari mu bituma abantu batabasha gukoresha inzira zo kubutaka, bagahitamo kubyiganira mu mato, ibibavuramo impanuka za hato na hato.

Aha niho Jean-Jacques Purusi uyobora Intara ya Kivu y’Epfo yahereye avuga ko hagiye kunozwa uburyo bwo gusuzuma impamvu y’uyu mutekano mucye utuma abantu biroha mu mazi bakajya kwica amabwiriza agenga ubwikorezi bwo mu mazi, imitwe yitwaje intwaro bigaragaye ko ibifitemo uruhare igafatirwa ibihano bikaka.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − two =

Previous Post

Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n’ibirambuye ku cyabiteye

Next Post

AMAFOTO: Mu birori binogeye ijisho Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umusangiro w’Abanyacubahiro mu Bufaransa

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

by radiotv10
30/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ko muri Gurupoma...

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

by radiotv10
30/07/2025
0

Leta ya Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika abanyamahanga gufungura ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego z’ingenzi z’ubukungu bw’iki Gihugu. Iki cyemezo cya...

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

Ouattara w’imyaka 83 yavuze impamvu yifuza kuguma ku butegetsi nyuma y’imyaka 15 ari Perezida

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya kane mu matora agiye kuba muri iki Gihugu, kugira...

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

Abanyaburayi bateye umugongo icyifuzo cya America ku iherezo ry’intambara ya Israel na Palestine

by radiotv10
30/07/2025
0

Ibihugu byo ku Mugabane w'u Burayi byemeranyije n’iby’Abarabu ko Palestine igomba kuba Igihugu cyigenga, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za...

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

Senegal: Hatanzwe itegeko ry’iperereza ku mvururu zabaye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano zigahitana benshi

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisitiri w’Ubutabera muri Senegal, Ousmane Diagne, yasabye ko hatangizwa ku mugaragaro iperereza ku bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo byabaye muri iki...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Mu birori binogeye ijisho Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umusangiro w’Abanyacubahiro mu Bufaransa

AMAFOTO: Mu birori binogeye ijisho Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umusangiro w’Abanyacubahiro mu Bufaransa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.