Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Baribaza iherezo rya Gare igezweho bagombye kuba bamaranye umwaka

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyanza: Baribaza iherezo rya Gare igezweho bagombye kuba bamaranye umwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwemereye abaturage ko buzabaka Gare igezweho umwaka ushize wa 2023, none n’uyu wa 2024 ugiye kurangira babona nta n’ikiratangira gukorwa.

Umwaka urashize bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bagaragarije RADIOTV10 ikibazo cya cyo kutagira gare igezweho  dore ko aho bakoresha nka Gare, ntakigaragaza ko ari yo.

Icyo gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yatangaje ko imirimo yo gutangira kubaka iyi gare yagombaga gutangira umwaka ushize.

Nubwo abaturage bavuga ko bari bijwejwe kubakirwa Gare, bavuga ko kugeza nta kintu na kimwe kirakorwa bigatuma bahura n’ingaruka zitandukanye zituruka ku kutagira gare

Umwe ati “Na n’ubu nta kirakorwa, amaso yaheze mu kirere. Iyi Gare ni ntoya cyane ni nk’aho nta Gare tugira, iyo imvura iguye iratunyagira.”

Undi ati “Ni hato cyane bikabije ku buryo imodoka usanga zabuze aho ziparika, bibaye byiza batwubakira Gare ijyanye n’igihe nk’uko bahora bayitwizeza tukayitegereza tukayibura, ubushize akarere kari katubwiye ko imirimo yo gutangira kuyubaka yagombaga gutangira mu mpera z’umwaka ushize none kuri ubu amaso yaheze mu kirere, twarategereje turaheba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda avuga ko icyatumye iyi gare idahita yubakwa nk’uko bari byari byasezeranyijwe abaturage, hari hagishakishwa rwiyemezamirimo ndeste n’aho kuyubaka, ariko ko mu ntangiriro z’umwaka utaha izatangira kubakwa, ndetse ikazamurirwa rimwe n’isoko rya Nyanza kuko irihari rishaje.

Ati “Kugeza uyu munsi Gare n’isoko twabiboneye umushoramari, turi mu biganiro na porosedure zo kugira ngo abe yatangira kubaka. Twizera ko bitarenze umwaka utaha mu kwa mbere imirimo ishobora kuba yatangiye kuko igisigaye ni porosedure gusa kugira ngo abone ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Biteganyijwe ko iyi gare izatwara arenga miliyari 3 Frw habariwemo no kwimura abatuye aho izubakwa, ikazaba iri ku buso bwa hegitari imwe.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =

Previous Post

Louise Mushikiwabo yahaye inshingano uwabaye Perezida w’u Burundi

Next Post

DRCongo: Inkurikizi zatangiye kuba ku bayobozi nyuma y’impanuka yakangaranyije abayibonye

Related Posts

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane

DRCongo: Inkurikizi zatangiye kuba ku bayobozi nyuma y’impanuka yakangaranyije abayibonye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.