Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi Bakuru 34 bafite ubumenyi mu kurwanya ruswa
Share on FacebookShare on Twitter

Abofisiye bakuru 34 ba Polisi y’u Rwanda, batangiye amahugurwa ahabwa abayobozi ajyanye n’ingamba zo kurwanya ruswa, basabwe kuzayasoza bashora kugira uruhare runini mu kurwanya ruswa.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 07 Ukwakira 2024, azamara iminsi itanu (5) aho ari kubera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).

DCG Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko ingamba zo kurwanya ruswa zigomba gutegurwa mu buryo bwuzuye mu rwego rwo kuyikumira, kuyigenza no gushyikiriza inkiko abayicyekwaho.

Yagize ati “Igenamigambi ni ingenzi mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa. Rifasha mu gushyiraho ingamba, intego, no guhitamo ibyihutirwa mu guhangana na yo. Ni ngombwa ko hategurwa ingamba zuzuye zo kurwanya ruswa, zirimo izo gukumira, gukurikirana abacyekwa no kubashyikiriza ubutabera.”

Yakomeje agira ati “Ruswa isenya icyizere, igatambamira iterambere kandi ikaburizamo ihame ryo kureshya imbere y’amategeko. Ifata buri cyiciro cya sosiyete, uhereye ku miyoborere n’ubushabitsi kugeza ku burezi n’ubuvuzi. Iyo ruswa yamaze kwinjira mu mikorere y’inzego, iteza kuyobya umutungo, gutakarizwa icyizere mu baturage, ikanadindiza burundu iterambere.”

DIGP Ujeneza yashimangiye ko indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo ari byo shingiro ry’ibikorwa byose bigamije kurwanya ruswa kandi ko ari ngombwa kubaka umuco w’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano mu kazi ka Polisi, bityo abayobozi bakaba bagomba kuba intangarugero ku bo bayobora, bakurikiza amahame n’amabwiriza agenga umurimo.

Yasabye abitabiriye amahugurwa kugira uruhare rugaragara mu biganiro, kungurana ibitekerezo no gutegura gahunda zifatika zo gushyira mu bikorwa ingamba zizaganirwaho muri aya mahugurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − three =

Previous Post

DRCongo: Inkurikizi zatangiye kuba ku bayobozi nyuma y’impanuka yakangaranyije abayibonye

Next Post

Kagura miliyoni 6Frw: Abafite ubumuga bwo kutumva bagaragaje inzitizi z’igiciro gihanitse cy’agakoresha kabafasha

Related Posts

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

In a world that keeps changing faster than ever, young adults are under increasing pressure to keep up. Technology, job...

IZIHERUKA

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?
MU RWANDA

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kagura miliyoni 6Frw: Abafite ubumuga bwo kutumva bagaragaje inzitizi z’igiciro gihanitse cy’agakoresha kabafasha

Kagura miliyoni 6Frw: Abafite ubumuga bwo kutumva bagaragaje inzitizi z’igiciro gihanitse cy’agakoresha kabafasha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.