Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyo babwiwe n’ubuyobozi bubaziza kuvugana n’itangazamakuru byarabatunguye binabashyira mu rujijo

radiotv10by radiotv10
09/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyo babwiwe n’ubuyobozi bubaziza kuvugana n’itangazamakuru byarabatunguye binabashyira mu rujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, baravuga ko nyuma yuko babwiye itangazamakuru ibibazo bafite, ubuyobozi kuva ku Mudugudu kugeza ku Murenge, bwabijunditse bubabwira ko nta serivisi bazongera guhabwa, ndetse ko n’amafoto y’abavugishije itangazamakuru bose ahari ku buryo bazwi.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Nyesonga mu Kagari ka Butantsinda mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko byaturutse ku bibazo binyuranye bagaragarije itangazamakuru birimo inzu zabo zangijwe n’ibikorwa bya Kompanyi y’ubwubatsi ya Horizon.

Bavuga ko icyakurikiye kubwira itangazamakuru ibyo bibazo, ari uko ubuyobozi guhera ku Mudugudu bwabarakariye ndetse bukababwira ko butazongera kubaha serivisi.

Umwe utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yagize ati “Nyuma yuko itangazamakuru rije mu Mudugudu wacu wa Nyesonga mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma tukavuga ibibazo by’inzu zacu zisenywa n’intambyi zituritswa na Kompanyi ya Horizon icukura amabuye yo kubaka imihanda ndetse tukanagaragaza n’ibindi bibazo bitandukanye dufite, abayobozi guhera ku Mudugudu, Akagari ndetse no ku Murenge batubwiye ko amakuru twatanze agomba kudukoraho ngo twasebeje Umurenge n’Akarere.”

Undi ati “Ubu ntabwo tworohewe kuko iyo uvuze barakubwira ngo jya kubaza abanyamakuru bagukemurire ibibazo. Duherutse no kubwirwa n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kigoma ko amafoto yacu y’abavuganye n’itangazamakuru ari ku Murenge uzajya aza kubaza serivise bazajya babanza barebe ko ari kuri ayo mafoto abone guhabwa servise.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Cyambali Jean Pierre ushyirwa mu majwi n’aba baturage yirinze kugira icyo avuga kuri ibi avugwaho n’abo ayobora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda yizeza aba baturage ko  nta mpungenge bagomba kugira bitewe nuko batanze amakuru, kuko gutanga amakuru ari uburenganzira bwabo.

Ati “Nta n’ubwo kuvugana n’itangazamakuru ari ikosa kuko nakora ikosa avugana n’itangazamakuru hari amategeko abigenga. Kumva ngo umuntu afite impungenge kuko yavuganye n’itangazamakuru ntacyo bazaba ibyo bafitiye uburenganzira bazabibona, ntawuzabafunga.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko bimwe mu bibazo aba baturage bari bagaragarije, ubuyobozi bubizi kandi ko biri gushakirwa ibisubizo.

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + twenty =

Previous Post

Marburg yishe undi muntu mu Rwanda, abakize bariyongera

Next Post

Muri Kenya zishobora guhindura imirishyo Visi Perezida w’Igihugu akeguzwa

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri Kenya zishobora guhindura imirishyo Visi Perezida w’Igihugu akeguzwa

Muri Kenya zishobora guhindura imirishyo Visi Perezida w'Igihugu akeguzwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.