Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe ibikekwa kuri Bishop umwe mu Rwanda n’umugore we batawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hatangajwe ibikekwa kuri Bishop umwe mu Rwanda n’umugore we batawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Bishop Harerimana Jean Bosco uyobora Itorero rya ‘Zeraphat Holy Church’, n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.

Ifungwa rya Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, ryemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry.

Dr Murangira yavuze ko aba bombi batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, bakurikiranyweho ibyaha bibiri.

Ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.”

Aba bombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, kugira ngo uru rwego rukomeze iperereza ruzabone kubakorera Dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Dr Murangira avuga ko hakiri gukorwa iperereza kugira ngo hazamenyekane imikorere y’ibi byaha birimo ibyo gukangisha umuntu gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni n’uburyo yabonetse.

Nanone kandi ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburigannya, hari umwe mu bayobozi b’iri Torero rya Zeraphat Holy Church, watanze ikirego avuga ko Bishop Harerimana Jean Bosco yamwatse Miliyoni 10 amwizeza kuzamusengera kugira ngo akire uburwayi amaranye igihe.

Dr Murangira yaboneyeho kugira inama Abaturarwanda by’umwihariko abakozi b’Imana, ati “Abavugabutumwa barasabwa kwirinda ibintu byose biganisha ku gukora ibyaha n’ibindi bikorwa byose bigayisha umurimo bakora. Nibabe intangarugero mubyo bakora byose.”

Uyu muvugabutumwa atawe muri yombi, nyuma yuko hamaze iminsi hanengwa bamwe mu biyita abakozi b’Imana batanga inyigisho ziyobya abantu, ndetse bikaba byaratumye hari amatorero afungwa mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 10 =

Previous Post

Rwanda: Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umukobwa wiga mu Ishuri ayobora

Next Post

Icyo imibare mishya igaragaza ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo imibare mishya igaragaza ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda

Icyo imibare mishya igaragaza ku cyorezo cya Marburg mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.