Friday, September 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Cameroon: Ibitangazamakuru bizongera kuvuga kuri Perezida uherutse kubikwa akiriho byategujwe kuzabona akaga

radiotv10by radiotv10
11/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Cameroon: Ibitangazamakuru bizongera kuvuga kuri Perezida uherutse kubikwa akiriho byategujwe kuzabona akaga
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Cameroon yatanze itegeko ryo gufunga igitangazamakuru icyo ari cyo cyose cyongera gutangaza amakuru yerekeranye n’ubuzima bwa Perezida Paul Biya umaze ibyumweru birenga bitanu atagaragara mu ruhame, byanatumye hari bamwe bamubika ko yapfuye.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko Perezida Biya w’imyaka 91 y’amavuko ashobora kuba yaratabarutse aguye mu Gihugu cy’amahanga, ariko Leta iza kubihakana ivuga ko ari ibihuha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Paul Atanga Nji, yavuze ko guhera ubu ibiganiro mpaka byose byavugaga ku buzima bwa Perezida bihagaritswe.

Yagize ati “Ibiganiro byose byaba ibyo ku bitangazamakuru cyangwa se no ku mbuga nkoranyambaga bivuga ku buzima bwa Perezida Paul Biya, birahagaritswe kuko kuvuga ku Mukuru w’Igihugu kugeza ubu byamaze kujya mu ishusho y’umutekano w’Igihugu, hashingiwe ku makuru y’ibihuha ari gutangazwa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimangiye ko uzarenga kuri iri tegeko azaba akoze icyaha cyo gutuka no guharabika Umukuru w’Igihugu, icyo gihe hazitabazwa amategeko.

Minisitiri Nji yasabye abayobozi b’Intara guhita bashyiraho itsinda rishinzwe kujya rikusanya ibiganiro mpaka n’ibindi byose bikorerwa mu bitangazamakuru byigenga, bakabirikodinga kugira ngo babashe kugenzura neza ibivugirwa muri ibyo biganiro.

Perezida Biya aheruka kugaragara mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afrika n’u Bushinwa yabereye i Beijing kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 5 Nzeri 2024.

Yaje kugaragara bwa nyuma ku itariki 08 z’uko kwezi yurira indege iva i Beijing, kuva ubwo ntiyongera kugaragara, ibyatumye amakuru ahita atangira gucicikana cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, ko yaba ashobora kuba yaranitabye Imana, kuko atigeze anajya mu nteko rusange ya 79 y’Umuryango w’Abibumbye, yateraniye i New York tariki 22 Nzeri kandi Guverinoma ya Cameroon yari yavuze ko yagombaga gutanga ikiganiro muri iyi Nteko.

Ntiyagiye no mu nama y’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa, yateraniye i Paris mu Bufaransa ku itariki ya 4 n’iya 5 z’uku kwezi k’Ukwakira.

Kugeza ubu ntibizwi neza aho aherereye, cyakora ku wa Kabiri w’iki cyumweru Guverinoma ya Cameroon yatangaje ko Perezida Biya atitabye Imana nk’uko ibihuha biri kubivuga, ahubwo ko ari i Geneve mu Busuwisi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yitabye Imana

Next Post

Andi makuru ku byagaragajwe n’iperereza ku Mupadiri ukekwaho gusambanya umunyeshuri

Related Posts

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi. Trump atangaza...

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za America FBI, rwashyize hanze amafoto n’amashusho agaragaza ukekwaho kwica arasiye mu ruhame...

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

Hatangajwe ibyaha bikomeye biregwa Visi Perezida wa Sudani y’Epfo

by radiotv10
12/09/2025
0

Inzego z’ubutabera muri Sudani y’Epfo, zatangaje ko Riek Machar-Visi Perezida w’iki Gihugu akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugambanira Igihugu, n’ibindi byaha bikomeye....

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

by radiotv10
11/09/2025
0

Hagaragajwe amashusho ya bimwe mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu by’igisirikare cya DRC, agaragaza bamwe mu basirikare b’iki Gihugu baboshye abo...

Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America

Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America

by radiotv10
11/09/2025
0

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yemeje ko iki Gihugu cyakiriye abantu 14 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za America,...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe
AMAHANGA

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

by radiotv10
12/09/2025
0

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

12/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

Ibimaze kumenyekana k’uwishe Charlie Kirk wari inshuti ikomeye ya Perezida Trump

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru ku byagaragajwe n’iperereza ku Mupadiri ukekwaho gusambanya umunyeshuri

Andi makuru ku byagaragajwe n’iperereza ku Mupadiri ukekwaho gusambanya umunyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.