Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Abari bamaze imyaka 8 bategereje kwimurwa bahawe igisubizo batari biteze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye ahitwa kuri Marine mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze imyaka umunani bameze nk’abadafite aho baba nyuma yuko bemerewe kwimurwa ndetse bakanerekwa inzu bagombaga gutuzwamo, ariko ntibikorwe, Ubuyobozi bw’Akarere bukababwira ko uyu mushinga warangiye cyera.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Umunyamakuru wa RADIOTV10 ubwo yageraga mu Midugudu ya Tagaza, Buharara na Butotori mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba, bamwe bahatuye bamubwiye ko ubuzima babayemo butuma bigereranya n’inyeshyamba burimo kutagira amazi n’amashanyarazi nyamara bari bijejwe n’ubuyobozi ko bugiye kubimura bakava mu manegeka.

Ngirabatware Gaspard ati “Mu nama nta kindi kibazo, ni uguhora ngo ejo muragiye, ngo mwihangane ejo muragiye, tugira icyizere nyuma twumva ngo inzu barazitanze.”

Ngirabatware akomeza avuga ko aba baturage banaberetse inzu bagombaga gutuzwamo mu mudugudu wa Muhira, ati “ariko icyambabaje kikantera agahinda ni uko nazibonye sinyikandagiremo.”

Aba baturage bavuga ko kubera kuba aha hantu, bibagiraho ingaruka zitandukanye kuko, bari ahantu hadakwiye kuba haturwa.

Imanizabayo Evariste ati “Abandi baba bicaye bakabona inzoka ziri kugera mu nzu kubera ko nawe urabona ko bateye ibiti byinshi mu mirima yacu mbese twibereye mu ishyamba ku buryo n’iyo umuntu agiye mu kazi gushakisha bisaba gusimburana kuko mugiye mwese mwasanga inzu bayejeje.”

Ni mu gihe icyo gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwizeje aba baturage ko umushinga wo kubimura wagombaga kurangirana n’ingengo y’imari ya 2023-2024 ariko kugeza ubu ngo barategereje amaso ahera mu kirere.

Icyakora nubwo mu myaka ibiri ishize hari bamwe mu bahatuye bagaragazaga ko inzu zatangiye kubagwaho, ubwo twahageraga twasanze hari n’abandi zamaze kugwa ndetse badutekerereza ubuzima babayemo.

Uwamahoro Deborah ati “Yaraguye nyine nagiye gucumbika, ubu ndi mu buzima bubi kuko ni yo ngize ngo ngiye gushakisha n’utwo mbonye bisaba gukuramo nkishyura inzu kandi ntari mbimenyereye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko umushinga wo kwimura aba baturage warangiye, akababwira ko kugeza ubu nta mwenda Leta ibafitiye.

Ati “Ikibazo turakizi ariko iyo myaka irindwi yose ishize biba bisobanuye ko uwo mushinga Leta yabaye iwusubitse cyangwa yawuhinduye, kandi n’itegeko ryo kwimura abantu kubera inyungu rusange na ryo rirabisobanura, kuko iyo igenagaciro rirengeje amezi atatu riba ritaye agaciro.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gutekereza uyu mushinga, hagaragaye ibindi byuhutirwaga aba ari na byo bishyirwamo imbaraga, icyakora abamenyesha ko ibiti byatewe ari ibyabo ndetse n’ubutaka biteyeho bukaba bukiri ubwabo.

Ati “Babukoreshe icyo bashaka bagendeye ku gishushanyo mbonera kuko hari icyo kihateganyiriza, kandi batuze kuko igihe cyose Leta yakenera ubutaka bwabo babimenyeshwa.”

Abaturage barebwa n’iki kibazo, ni abo mu midugudu ya Tagaza, Buharara na Butotori yo mu kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bamaze imyaka isaga 7 bategereje kwimurwa.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe mu rujijo

Inzu za bamwe zarasenyutse

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − seven =

Previous Post

Amakuru agezweho ku ishusho y’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Next Post

Bahishuye ibanga ryihishe inyuma y’igituma Inka zagenewe abatishoboye zihabwa abifite

Related Posts

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo

Bahishuye ibanga ryihishe inyuma y’igituma Inka zagenewe abatishoboye zihabwa abifite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.