Thursday, August 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Rwakomeje kwambikana muri Liban nubwo America yari yagiriye inama Israel

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Rwakomeje kwambikana muri Liban nubwo America yari yagiriye inama Israel
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yongeye kugaba igitero mu majyepfo y’Umurwa Mukuru wa Liban, i Beirut nyuma y’amasaha macye Leta Zunze Ubumwe za America ivuze ko idashyigikiye ibitero bya Israeli kuri uyu mujyi.

Ingabo za Israeli zavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu zagabye iki gitero ku bubiko bw’intwaro bwa Hezbollah buri munsi y’ubutaka mu gace Dahiyeh kari mu majyepfo ya Beirut.

Bitandukanye no mu cyumweru gishize ubwo Israel yagabaga ibitero ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, igisirikare cya Israel cyatangaje ko iki gitero cyabanjirijwe no gutegeka abaturage kuva muri aka gace.

Umuvugizi w’Ingabo za Israel yagize ati “Mbere y’igitero, hashyizweho ingamba nyinshi zo kugabanya ibyago byo kwibasira abasivili, harimo no gutanga impuruza mbere ku baturage bo muri ako gace.”

Ibihugu bimwe by’Iburengerazuba bw’Isi bikomoje gusaba ko habaho agahenge, imirwano hagati y’’ibi Bihugu bituranyi igahagaragara, kimwe no muri Gaza, icyakora Leta Zunze Ubumwe za America ivuga ko izakomeza gushyigikira Israel, ari na ko yohereza ubwirinzi n’ingabo muri iki Gihugu gihanganye n’imitwe irenze irindindwi y’abarwanyi ibarizwa mu Bihugu bikikije Israel.

Kuva Israel yatangira kugaba ibitero mu mujyi wa Beirut ku ya 10 Ukwakira uyu mwaka, bimaze guhitana abantu 22, mu gihe zimwe mu nyubako n’ibikorwa remezo byo muri uyu mujyi rwagati byo byamaze kuba amatongo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 20 =

Previous Post

Abatwara abagenzi n’abanyeshuri batabifitiye uburenganzira bahagurukiwe

Next Post

U Rwanda rwagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi byafasha Congo kurandura burundu ibibazo byayibayeho akarande

Related Posts

Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Forces of Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, announced that the “enemy of Uganda” who recently entered the...

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

by radiotv10
06/08/2025
0

U Burundi bwabonye Guverinoma nshya irimo Lieutenant General Gabriel Nizigama wari waraviriye rimwe mu nshingano na General Alain Guillaume Bunyoni...

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

by radiotv10
06/08/2025
0

U Buyapani bwibutse imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe za America iteye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima muri...

Muhoozi yavuze Umujenerali umwe rukumbi yemera ko amurenze

General Muhoozi yatanze umucyo ku bo yise abanzi ba Uganda baherutse kwinjirayo rwihishwa

by radiotv10
06/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko “umwanzi wa Uganda” uherutse kwinjira ku butaka bw’iki Gihugu, ari...

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

DRCongo: Perezida Tshisekedi yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Urwego rushinzwe Iperereza

by radiotv10
06/08/2025
0

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi babiri bakuru mu ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR/Agence...

IZIHERUKA

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka
MU RWANDA

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

06/08/2025
Ubutumwa Gen.Muhoozi yahaye uwamuvuzeho nyuma yo kongera kuburira abarwanya Perezida Kagame

Eng.-General Muhoozi sheds light on the enemies who recently entered the country

06/08/2025
Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

Ibyatunguranye kuri Guverinoma nshya y’u Burundi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye

06/08/2025
U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

U Buyapani bwibutse kimwe mu bikorwa by’ubugome byabayeho mu mateka y’Isi

06/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

U Rwanda rwagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi byafasha Congo kurandura burundu ibibazo byayibayeho akarande

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.