• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imibare yongeye kugaragaza icyizere gihagije cyo kurandura Marburg mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in MU RWANDA
0
Imibare yongeye kugaragaza icyizere gihagije cyo kurandura Marburg mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima ku ishusho y’indwara ya Marburg mu Rwanda, iragaragaza ko ubu hasigaye abantu bane gusa bakiri kuvurwa, mu gihe abandi bakize, ndetse hakaba hakomeje kutagaragara abarwayi bashya mu bipimo biri gufatwa.

Iyi mibare yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, igaragaza ko kuri uyu munsi hafashwe ibipimo 271, ariko byose bigaragaza ko nta muntu n’umwe wasanganywe ubu burwayi.

Kuva iyi ndwara ya Marburg yagera mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 4 486, byagaragayemo abarwayi 62, barimo abakize, abakiri kuvurirwa mu Bitaro, ndetse n’abitabye Imana.

Iyi mibare yo kuri uyu wa Kane kandi yerekana ko nta muntu n’umwe wapfuye azize iyi ndwara imaze guhitana abantu 15 kuva yagera mu Rwanda, mu gihe abakiri kuvurwa kugeza ubu ari bane (4) gusa.

Nanona kandi gahunda yo gukingira abari ku ruhembe mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara byakomeje, aho kugeza kuri uyu wa Kane hari hamaze gukingirwa abantu 876 barimo 49 bakingiwe kuri uyu munsi.

Icyorezo cya Marburg cyatagajwe mu Rwanda tariki 27 Nzeri 2024, cyahitanye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi nko mu Bitaro, ari na bo bahereweho mu bikorwa byo guhabwa inkingo.

U Rwanda rushimirwa uburyo rwitwaye mu guhashya no guhangana n’iki cyorezo, byumwihariko mu ngamba zashyizweho zo gukurikirana abantu baba barahuye n’ababanje kugaragarwaho iyi ndwara, biri no mu byatumye imibare ikomeje kugabanuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Abasore bakurikiranyweho kwica umukobwa bari bajyanye mu kabari bamwizeza kumusengerera dosiye yabo yazamuwe

Next Post

BREAKING: Kweguza Visi Perezida wa Kenya byafashweho icyemezo ntakuka cyatowe ari mu Bitaro

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
BREAKING: Kweguza Visi Perezida wa Kenya byafashweho icyemezo ntakuka cyatowe ari mu Bitaro

BREAKING: Kweguza Visi Perezida wa Kenya byafashweho icyemezo ntakuka cyatowe ari mu Bitaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.