Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho muri Kenya nyuma yo kweguza Visi Perezida

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho muri Kenya nyuma yo kweguza Visi Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya ari we Kithure Kindiki, nyuma yuko uwari uri kuri izi nshingano, Rigathi Gachagua yegujwe.

Rigathi Gachagua yegujwe n’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abasenateri mu Nteko rusange yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira, aho 2/3 by’abagize Sena batoye icyemezo cyo kumweguza.

Amakuru yatangajwe muri iki gitondo, ni uko Perezida William Ruto yagennye Kithure Kindiki nka Visi Perezida mushya, akaba yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko izina rye.

Biteganyijwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bagomba gutora icyemezo cyo kwemeza Kindiki wagize imyanya inyuranye irimo kuba yarabaye Umusenateri.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula yatangaje ko yakiriye iri shyirwaho rya Visi Perezida mushya.

Yagize ati “Nakiriye ubutumwa bwa Perezida bwo gushyira Professor Kithure Kindiki ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya.”

Itegeko Nshinga rya Kenya riteganya ko iyo Perezida yashyize mu nshingano umuyobozi abimenyesheje Inteko Ishinga Amategeko, abayigize bagomba gutora bemeza cyangwa banga uwashyizweho, ariko ko bikaba bidasabwa ubwiganze bwa 2/3.

Kithure Kindiki washyizweho nka Visi Perezida mushya wa Kenya, namara kwemeza n’Inteko Ishinga Amategeko, azarahirira izi nshingano.

Uyu munyapolitiki usimbuye mugenzi we ushinjwa ibyaha birimo ivangura rishingiye ku bwoko, yagize imyanya inyuranye irimo kuba yari Umunyamabanga wa Leta w’Umutekano w’Imbere yari amazeho imyaka ibiri, aho mbere yabaye Umusenateri muri manda ebyiri z’imyaka 10, aho yari ahagarariye agace k’iwabo ka Tharaka Nithi.

Kithure Kindiki wagizwe Visi Perezida mushya wa Kenya ari kumwe na William Ruto
Rigathi Gachagua yegujwe na Sena atabashije kubanza kwisobanura

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Hongeye kugaragazwa amasomo izindi ngabo zikwiye kwigira ku z’u Rwanda

Next Post

Ibyo kumenya mbere y’ibirori by’igare Abanya-Kirehe bagiye kongera kwihera ijisho

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo kumenya mbere y’ibirori by’igare Abanya-Kirehe bagiye kongera kwihera ijisho

Ibyo kumenya mbere y’ibirori by’igare Abanya-Kirehe bagiye kongera kwihera ijisho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.