Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hemejwe iyicwa ry’abakomando babiri ba ADF bivuganywe muri operasiyo y’Igisirikare cya Uganda n’icya Congo

radiotv10by radiotv10
18/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hemejwe iyicwa ry’abakomando babiri ba ADF bivuganywe muri operasiyo y’Igisirikare cya Uganda n’icya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demomarasi ya Congo (FARDC) cyemeje urupfu rw’abayobozi babiri b’umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Aba bayobozi biciwe muri operasiyo y’ubufatanye bwa FARDC n’igisirikare cya Uganda (UPDF), aho mu mpera z’icyumweru gishize hakajijwe umurego mu mirwano muri Segiteri ya Bapere muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Umuvugizi w’Ingabo mu bikorwa bya Gisirikare cya Sokola 1 mu ngabo za FARDC, Colonel Mak Hazukay watangaje aya makuru, yavuze ko hishwe abakomando babiri, ari bo Mzee Mussa na Djaffar bakundaga kwita Muhadari, bari nk’ubwonko bw’ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba wakunze kwivugana Abanyekongo.

Aba bakompando ba ADF, bari bamwe mu bashinzwe kumenya amakuru no kugaragaza ahagombaga kugabwa ibitero n’uyu mutwe umaze igihe urwanywa ku bufatanye bwa FARDC na UPDF.

Colonel Mak Hazukay yavuze ko kwivugana aba bayobozi ba ADF, byaje nyuma yuko ibikorwa bya gisirikare bya FARDC na UPDF byari bimaze byotsa igitutu umwanzi.

Yagize ati “Ku bufatanye bwa FARDC na UPDF bari mu mukwabu muri Segiteri ya Bapere. Bakomeje gushyira igitutu ku mwanzi, hagiye habaho imirwano, tuza kubanesha. Uyu munsi turishimye, dufite amashusho ndetse na gihamya ko uko ari babiri bishwe.”

Colonel Mak Hazukay yavuze ko ibi bikorwa bya gisirikare bikomeza gushyirwamo imbaraga byumwihariko mu bice byugarijwe n’uyu mutwe wa ADF.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − three =

Previous Post

Rwanda Facing Criticism on the Treatment of Its Prisoners: A Response Based on Facts

Next Post

Hatangajwe icyemezo ku bujurire bwa Musonera wari ugiye kuba Umudepite ubu ukurikiranyweho Jenoside

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe icyemezo ku bujurire bwa Musonera wari ugiye kuba Umudepite ubu ukurikiranyweho Jenoside

Hatangajwe icyemezo ku bujurire bwa Musonera wari ugiye kuba Umudepite ubu ukurikiranyweho Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.