Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abakozi batanu bo mu nzego z’Ubutabera, barimo Abagenzacyaha babiri, Umushinjacyaha umwe n’Umucamanza umwe, bakurikiranyweho icyaha cya ruswa, bari kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, aho Ubushinjacyaha bwavuze uko hakozwe iki cyaha bakekwaho.

Aba bakozi batanu barimo kandi Umuhesha w’Inkiko umwe, ndetse n’abandi b’abaturage, baregwa hamwe bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri iki cyaha cya ruswa.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, rwaregewe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, ruregwamo abarimo abantu batano bakora mu nzego z’Ubutabera.

Aba bantu barimo batanu bakora mu nzego z’Ubutabera, bakekwaho iki cyaha cya ruswa cyagiye gikorwa mu bihe bitandukanye, nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bugira buti “Abaregwa bakurikiranyweho kuba mu bihe binyuranye baragiye baka ruswa abaturage batandukanye babemerera kubafasha mu madosiye atandukanye.”

Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Baje gufatwa nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu nzego zibishinzwe, batangira gukorwaho iperereza nyuma batangira gukurikiranwa.”

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 5 y’Itegeko no 054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, iyo abihamijwe n’inkiko ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye.

Iyi ngingo iteganya kandi ko Umucamanza wese cyangwa Umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

Ingingo ya 4 y’iri Tegeko, yo iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + seven =

Previous Post

Ibyo twiboneye ahiswe ‘Mu Isi ya 9’ mu Mujyi wa Kigali birihariye (VIDEO)

Next Post

Rutsiro: Batangiye kwikanga inzara kubera icyo babona nk’icyorezo cyaje mu myaka

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutsiro: Batangiye kwikanga inzara kubera icyo babona nk’icyorezo cyaje mu myaka

Rutsiro: Batangiye kwikanga inzara kubera icyo babona nk’icyorezo cyaje mu myaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.