Abakozi batanu bo mu nzego z’Ubutabera, barimo Abagenzacyaha babiri, Umushinjacyaha umwe n’Umucamanza umwe, bakurikiranyweho icyaha cya ruswa, bari kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, aho Ubushinjacyaha bwavuze uko hakozwe iki cyaha bakekwaho.
Aba bakozi batanu barimo kandi Umuhesha w’Inkiko umwe, ndetse n’abandi b’abaturage, baregwa hamwe bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri iki cyaha cya ruswa.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare, rwaregewe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, ruregwamo abarimo abantu batano bakora mu nzego z’Ubutabera.
Aba bantu barimo batanu bakora mu nzego z’Ubutabera, bakekwaho iki cyaha cya ruswa cyagiye gikorwa mu bihe bitandukanye, nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bugira buti “Abaregwa bakurikiranyweho kuba mu bihe binyuranye baragiye baka ruswa abaturage batandukanye babemerera kubafasha mu madosiye atandukanye.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Baje gufatwa nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu nzego zibishinzwe, batangira gukorwaho iperereza nyuma batangira gukurikiranwa.”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 5 y’Itegeko no 054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, iyo abihamijwe n’inkiko ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye.
Iyi ngingo iteganya kandi ko Umucamanza wese cyangwa Umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.
Ingingo ya 4 y’iri Tegeko, yo iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RADIOTV10