Umunyeshuri wigaga mu ishuri riherereye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu, yitabye Imana, bikekwa ko yiyahuye anyoye imiti yica imbeba, hanatangazwa igikekwaho kuba cyamuteye kwiyambura ubuzima.
Nyakwigendera w’imyaka 16 y’amavuko, yitabye Imana mu Ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024 nyuma yuko ajyanywe kwa muganga avanywe ku Ishuri yigagamo rya Gatovu (EL GATOVU).
Uyu mwana wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, bikekwa ko yishwe n’umuti wica imbeba yanyoye abishaka kugira ngo yiyambure ubuzima.
Niyibizi Louis uyobora Umurenge wa Kintobo, avuga ko ubwo Ubuyobozi bwamenyaga amakuru y’iki kibazo, bwihutiye kuhagera.
Yagize ati “Tawmujyanye ku Kigo Nderabuziman cya Kintobo, bahita bamwohereza ku Bitaro bya Ruhengeri apfa akihagera.”
Avuga ko icyatumye uyu mwana yiyambura ubuzima, ari amakimbirane ari mu muryango akomokamo aho utuye mu Karere ka Musanze.
Niyibizi Louis yagize ati “Turakeka ko amakimbirane yo mu muryango ari yo yatumye anywa imiti yica imbeba agapfa.”
Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abana, ko mu gihe mu miryango bakomokamo irimo amakimbirane, bajya batura bakabiganirizaho abayobozi n’abandi bashobora kubafasha, ariko bakirinda kwiyambura ubuzima.
Yanavuze kandi mu gihe hari umuntu ugaragaza ibibazo byinshi, abantu bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe, kugira ngo umuntu afashwe ataragera ku rwego nk’uru rwo kwiyahura.
RADIOTV10