Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko gahunda ya Girinka Munyarwanda yaje ije kuzamura abatishoboye yabaye nk’iturufu yitwazwa na bamwe mu bayobozi mu nzengo z’ibanze, kugira ngo babakuremo amafaranga.
Aba baturage bavuga ko hari benshi bari abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ya Girinka, baje kwamburwa amatungo bari borojwe mu buryo budasobanutse.
Mutabazi Jean Damascene utuye mu Mudugudu wa Kanyempanga mu Kagari ka Bunyoni wambuwe inka amaze imyaka 5 ayiragira kuva kimasa gito kugera ku mbyeyi ikamwa, avuga ko ubwo yari agiye kugurisha Inka ye, Umuyobozi w’Umudugudu yamwatse hafi 1/2 cy’amafaranga yari agiye kuyigurisha kugira ngo abone kumuha uburenganzira.
Ati “Mudugudu nabimubwiraga ko ndayigurisha ibihumbi magana arindwi inka ikiri mu kiraro aravuga ati ‘ugomba kugaba kabiri ukagura inka ya y’ibihumbi mana ane. Ubwo uguze iya Magana atandatu njye n’abankuriye twaryamo iki?’ Nanjye nnavuga ngo uko byagenda kose ntabwo inka maze imyaka itanu nyivunikira ntabwo nayigurisha ngo nguremo agatavu.”
Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo barimo n’abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ya Girinka, bagaragaza ko nubwo yari nziza, igenda yangizwa na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bareba gusa inyungu zabo kurusha iterambere ry’umugenerwabikorwa wayo.
Benda Fidele ati “Baduha utumasa kandi ari gato ukondora wakagurisha ukagerekaho n’andi ukagura imbyeyi ariko iyo umaze kubagurira imbyeyi baba babonye irabu kandi baba barayiguhaye ari uko washoyemo amafaranga. Ku mugani tugiye tubimenya mbere n’iyo nka ntawayifata.”
Kamenyero Innocent na we yagize ati “Ntabwo zikiri Girinka ahubwo ni iz’abayobozi zibateza imbere, kuko ubu Mudugudu ararya, Mutwarasibo Social akarya, Gitifu akarya na Veterineri w’Umurenge, none buri wese iyo avuze ngo arayiryaho aya n’aya, baba barayiguhaye ngo iguteze imbere cyangwa ni iyo kugusubiza inyuma?”
Kamenyero Innocent ni umuturage utuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ariko akaba umuturanyi w’uyu Mutabazi wambuwe inka kuko atuye mu rugabaniro rw’Akarere ka Rubavu na Rutsiro.
Uyu mugabo wari usanzwe afite imfizi ikodeshwa, na we arasobanura icyo ashingiraho avuga ko iyo nka y’uyu muturage yari yarabaye ingumba.
Ati “Yari asanzwe azana iwanjye kuko ubwa mbere yarimye ibyaye kirapfa nyuma ayizana iwanjye nka gatanu yaranze kwima.”
Umukuru w’umudugudu wa Kanyempanga, Nzabonimpa Jean de Dieu we ahakana ibivugwa n’uyu muturage ko intandaro yo kwamburwa inka yari amaze kugurana ari amafaranga yagurishijwe iya mbere batasangiye nk’uko yabyifuzaga ahubwo ko uyu muturage yagaragaje imyumvire mibi agakora ibyo yishakiye.
Ati “Ntakibazo mfitanye na we ahubwo ni imyumvire ye afite ku giti cye kuko yagiye kwa Gitifu aramunyohereza aho kugira ngo angane yikorera ibye! Namenye amakuru ko yaguranye inka rero bigera kwa veterineri ubifitiye ububasha nibo bayimwambuye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa avuga ko mu isesengura ry’Akarere kuri iyi gahunda ya Girinka ngo basanze hari amanyanga akorwa n’abaturage bazihawe ariko ko haramutse hari ibimenyetso by’abayobozi bafatanyije babihanirwa bikomeye.
Ati “Rero iyo akoze ibyo bintu arabihanirwa kandi na ya nka akayamburwa. Naho rero icyo kugabana, nta bimenyetso bihari ariko aramutse afite ibigaragara ko yayamuhaye mu buryo bumwe cyangwa ubundi ariko azi ko ibyo bintu ari ukuri kubera ko niba uzi ko ibintu ari amanyanga na we ukabikora uba uri umufatanyacyaha.”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko umugenerwabikorwa ugaragaweho n’amanyanga, ajyanwa mu Kigo Ngororamuco kwibutswa igihango afitanye na Perezida wamugabiye.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10
Murebere nko mu gika kibanziriza icya nyuma, ntago byumvikana ibyanditswe