Rigathi Gachagua uherutse gufatirwa icyemezo cyo kweguzwa na Sena ku mwanya wa Visi Perezida wa Kenya, yavuze ko yatunguwe n’icyemezo cyafashwe na Perezida cyo kumukuriraho abarinzi kandi yari anarwaye.
Mu cyumweru gishize, Sena ya Kenya yatoreye icyemezo cyo kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua ushinjwa ibyaha birimo amacakubiri ashingiye ku bwoko, ariko nyuma y’amasaha macye hafashwe iki cyemezo, cyateshejwe agaciro n’Urukiko Rukuru rwari rwakiriye ubujurire bw’abanyamategeko ba Rigathi Gachagua.
Rigathi Gachagua wafatiwe iki cyemezo ari mu Bitaro, kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, yabwiye Itangazamakuru ko atizeye umutekano we.
Rigathi Gachagua yavuze ko ubwo yari mu Bitaro, ubwo yafatirwaga icyemezo na Sena cyo kweguzwa, Perezida William Ruto, yahise ategeka abarinzi be, guhita bava ku bitaro.
Yagize ati “Ubu umutekano umutekano wanjye uri mu kaga. Iki ni cyo ikintu kibabaje cyane kibaye muri iki Gihugu, kuba ushobora kugirira nabi umuntu wagufashije kuba Perezida.”
Rigathi Gachagua avuga ko ariwe wafashize William Ruto, gutsinda amatora ya 2022.
Umuvugizi wa Polisi ya kenya, Resila Onyango, yanze kugira icyo avuga kubyo Gachagua yatangaje, gusa avuga ko polisi iri kwiga kuri iki kibazo.
Ubusanzwe muri Kenya ibikorwa byo kurindira umutekano abayobozi bakuru bigabanuka kenshi nyuma yo kuva ku mirimo yabo, icyakora Gachagua yabwiye itangazamakuru ko ikibazo cye gitandukanye, kuko yari yatangije ikirego mu nkiko cyo kujuririra umwanzuro wo kumweguza, bityo ko kwirukanwa bitari ntakuka.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10