Umugabo w’imyaka 48 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke atwaye imodoka yari apakiyemo amabalo 33 y’imyenda ya Caguwa yinjijwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ivuye muri DRC, wabitahuweho ubwo yari abanje gukora impanuka, ayo mabalo agasandarira mu muhanda.
Uyu mugabo usanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali, yafashwe mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, ahagana saa kumi za mu gitondo ubwo yari ageze mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Nemba, ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu.
SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma yuko abaturage bamuketseho gutwara magendu, ubwo yari amaze gukora impanuka.
Yagize ati “Uyu mushoferi ubwo yari ageze mu mudugudu wa Kabaya, yananiwe gukata ikoni rihari agonga ipoto imodoka yitura hasi, ihita ifunguka, amabalo yose yari ihetse asandara hasi, umushoferi niko guhita atangira kuyahisha aho hafi y’umuhanda. Muri uko kugerageza kuyahisha, abaturage bahise bahamagara Polisi batanga amakuru.”
Ubwo abapolisi bageraga aha, basanze uyu mugabo ari guhisha ayo mabalo, hasigaye agera kuri 20 n’amashu yari yarengejeho.
SP Jean Bosco Mwiseneza ati “basatse hafi y’ingo ziri aho babona andi mabalo 13 yari amaze guhisha, ni ko guhita atabwa muri yombi.”
Akimara gufatwa, yemereye Polisi ko iyi myenda yari ayivanye mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko iyi myenda yari ayishyiriye umucuruzi mu Mujyi wa Kigali atashatse kuvuga amazina, aniyemerera ko yari yatwikirijeho amashu agira ngo nagera aho bamuhagarika agaragaze ko ari yo yonyine apakiye.
RADIOTV10