Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko impanuka y’imodoka yatumye uwari uyitwaye atahurwaho icyaha cyerekeye ibyaturutse muri Congo

radiotv10by radiotv10
22/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko impanuka y’imodoka yatumye uwari uyitwaye atahurwaho icyaha cyerekeye ibyaturutse muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 48 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke atwaye imodoka yari apakiyemo amabalo 33 y’imyenda ya Caguwa yinjijwe mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko ivuye muri DRC, wabitahuweho ubwo yari abanje gukora impanuka, ayo mabalo agasandarira mu muhanda.

Uyu mugabo usanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali, yafashwe mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, ahagana saa kumi za mu gitondo ubwo yari ageze mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Gahinga mu Murenge wa Nemba, ubwo yavaga mu Karere ka Rubavu.

SP Jean Bosco Mwiseneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma yuko abaturage bamuketseho gutwara magendu, ubwo yari amaze gukora impanuka.

Yagize ati “Uyu mushoferi ubwo yari ageze mu mudugudu wa Kabaya, yananiwe gukata ikoni rihari agonga ipoto imodoka yitura hasi, ihita ifunguka, amabalo yose yari ihetse asandara hasi, umushoferi niko guhita atangira kuyahisha aho hafi y’umuhanda. Muri uko kugerageza kuyahisha, abaturage bahise bahamagara Polisi batanga amakuru.”

Ubwo abapolisi bageraga aha, basanze uyu mugabo ari guhisha ayo mabalo, hasigaye agera kuri 20 n’amashu yari yarengejeho.

SP Jean Bosco Mwiseneza ati “basatse hafi y’ingo ziri aho babona andi mabalo 13 yari amaze guhisha, ni ko guhita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa, yemereye Polisi ko iyi myenda yari ayivanye mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko iyi myenda yari ayishyiriye umucuruzi mu Mujyi wa Kigali atashatse kuvuga amazina, aniyemerera ko yari yatwikirijeho amashu agira ngo nagera aho bamuhagarika agaragaze ko ari yo yonyine apakiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 12 =

Previous Post

Ibyagaragaye mu iperereza ku mwana ukurikiranyweho gusambanya abandi bana b’abahungu bato

Next Post

Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakongera guha ibyishimo Abanyarwanda (AMAFOTO)

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakongera guha ibyishimo Abanyarwanda (AMAFOTO)

Amavubi yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakongera guha ibyishimo Abanyarwanda (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.