Imyaka 67 iruzuye Isi yungutse umwana w’umuhungu wavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, wabaye umugisha ku Rwanda n’Abanyarwanda, ari we pfundo rya byinshi bamaze kugera ubu. Ni Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, umunyabigwi utagereranywa, uyu munsi wagize isakuburu y’amavuko.
Umukuru w’u Rwanda udahwema gushakira ibyiza u Rwanda n’Abanyarwanda, yagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 67 n’ubundi ari mu kazi, aho ari muri Samoa ku Mugabane wa Oceania, yitabiriye inama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth.
Perezida Paul Kagame ari kumwe kandi na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda muri iki Gihugu cya Samoa, banifatanyije mu kumwifuriza isabukuru nziza, ndetse bakaba banakase umutsima wo kwishimira iyi myaka amaze ku Isi.
Amafoto dukesha Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, agaragaza Perezida Paul Kagame ari gukata umutsima, ari kumwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire, uw’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) Francis Gatare, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye.
Perezida Kagame yavutse tariki ya 23 Ukwakira i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.
RADIOTV10