Umugabo uvuga ko amaze imyaka irenga 20 yikinisha, none bikaba byaramunaniye kubicikaho, aravuga ingaruka bikomeje kumukururira zirimo kuba agiye gutandukana n’umugore yashatse amukunze.
Uyu mugabo yo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yatangiye kwikinisha afite imyaka 16 y’amavuko, none ubu akaba afite 37.
Yabitangiye bigezo yiga mu mashuri yisumbuye, agira ngo yumve icyo bagenzi be babikoraga bamurushije, kuva ubwo bimugira imbata, none n’ubu aracyabikora.
Ati “Ni ibintu natangiye ndi mu mashuri yisumbuye nkabikora buri munsi, nabonye ko ari ikibazo maze gushaka umugore ngejeje imyaka 32 gutera akabariro bikanga ariko we atabizi, bigiye kunsenyera kuko umudamu yambwiye ko agiye gusaba gatanya.”
Uretse kuba bigiye kumusenyera agatandukana n’umugore yashatse amukunze, uyu mugabo avuga ko hari n’izindi ngaruka byamugizeho z’ubuzima.
Ati “Harimo kurwara umutwe udakira, isereri, kurwara umugongo, nk’ubu sinarenza iminota itatu mpagaze.”
Dr. rukundo Arthur, umuganga w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Ndera, avuga ko ababaswe no kwikinisha bishoboka ko bavurwa kandi bagakira, asaba ko bakwihutira kugana abaganga hakiri kare kuko iyo bitinze no kuvurwa bifata igihe.
Ati “Ntabwo umuntu yiganiriza, agomba kuganira n’abandi. Abo bantu usanga bajya gushaka imiti y’umutwe ariko kuko atagura icyateye umutwe ntakira. Bakwiye kubonana n’abantu b’inzobere mu mutwe, hari imiti dushobora kumwandikira tukamuha n’ibiganiro tukamwigisha uko agenda agabanya buhoro buhoro akagera kuri frequence normale.”
Dr. Rukundo avuga ko mu mezi atatu gusa yakiriye abantu 15 afite ikibazo nk’iki cyo kubatwa no kwikinisha, icyakora akavuga ko abagifite ari benshi cyane ugereranyije n’abajya kwa muganga.
Raporo y’ikigo World Metrics, igaragaza ko 80% y’abagabo na 58% y’abagore bigeze kwikinisha mu buzima bwabo.
Abahanga mu buzima bagaragaza ko kwikinisha bigira ingaruka ku babikora zirimo kurwara umutwe uhoraho, kuribwa umugongo ndetse n’ibindi bibazo byo mu mutwe.
INKURU MU MAJWI N’AMASHUSHO
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10
Nyamara ni ikibazo gikomeye cyane.
Niba ushaka umugore ugakomeza ukabikora.
Njyewe c ubwo nzubaka nanje ko mbikoze 12 years. Gusa nko mu mwaka mbikora nka 50 Times
Mba numva mbonye umugore ahari byagenda.
Ni ikibazo gikomeye mu rubyiruko byumwihariko abavukiye mu madini babwirwa ko gusambana Ari icyaha.
Nanjye Bazi ko ntari umusambanyi NDI umusore witonda.
Byarakaze.
Nsenga nsaba Imana kuzampa umugore unyumva