Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mpamo ku ifoto ya Perezida Kagame yagaragaye i Burundi

radiotv10by radiotv10
29/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amakuru mpamo ku ifoto ya Perezida Kagame yagaragaye i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ifoto y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaye imanitse mu Mujyi wa Bujumbura mu Gihugu cy’u Burundi, yatanzweho ibitekerezo na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru mpamo kuri iyi foto, ni uko ifitanye isano n’inama itegerejwe muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuva kuri uyu wa Mbere bakomeje kuvuga kuri iyi foto ya Perezida Paul Kagame imanitse i Bujumbura, ndetse bamwe bakanagaragaza ko bishimiye uruzinduko agiye kugirira muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda ariko kimaze iminsi kirubaniye nabi.

Imipaka ihuza ibi Bihugu byombi, yongeye gufungwa n’u Burundi kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, ndetse biherekezwa n’amagambo atari meza Perezia Evariste Ndayishimiye yagiye avuga ku Rwanda.

Ubwo hagaragaraga iyi foto y’Umukuru w’u Rwanda mu mujyi wa Bujumbura, bamwe batangiye kuyibazaho, ndetse bamwe mu Barundi baha ikaze Perezida Paul Kagame basanzwe banafatiraho icyitegererezo kubera imiyoborere ye ireba kure.

Hari n’abibajije ko Umukuru w’u Rwanda yaba agiye mu biganiro na mugenzi we w’u Burundi bigamije kuzahura umubano w’Ibihugu byombi umaze iminsi urimo igitotsi.

Ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa X [Twitter] ufite Konti yitwa Dr Dash 250 yagize ati “Amakuru maze kubona, ni uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora kuzanzamuka mu minsi iri imbere. Umwe mu ba diplomate b’Abarundi ni we umpaye ayo makuru n’iyi foto ati ‘amafoto ya Perezida Kagame yatangiye kumanikwa muri Bujumbura’.”

Gusa kuri iyi foto, handitseho amagambo aha ikaze Perezida Paul Kagame mu Gihugu cy’u Burundi, aho hanaditseho kandi ko yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bihuriye mu Muryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) izaba kuva tariki 29 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2024.

Iyi nama nyirizina y’Abakuru b’Ibihugu ya 23 izaba tariki 31 Ukwakira, yabimburiwe n’ibikorwa byo guha ikaze Abanyacyubahiro batumiwemo ndetse n’ab’Ibihugu bigize uyu Muryango.

Ni inama yateguwe n’Ubuyobozo bwa COMESA, ari na bwo bukora ibi bikorwa byo kumanika ibyapa biha ikaze Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango, kandi bikaba bisanzwe bikorwa n’uyu muryango, ariko bitavuze ko Umukuru w’Igihugu wese wahawe ikaze, yitabira iyi Nama.

U Rwanda kandi rwohereje uruhagararira muri iyi nama ya COMESA, akaba ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + fourteen =

Previous Post

Undi muhanzi Nyarwanda agiye kwerecyeza muri Canada

Next Post

Ubuhamya bw’umaze imyaka 20 yikinisha bukwiye gutuma n’uwabitekerezaga asubiza amerwe mu isaho

Related Posts

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

by radiotv10
25/07/2025
0

Building on the success of previous years, this longstanding partnership brings football fever and live entertainment to fans across Rwanda....

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

by radiotv10
25/07/2025
0

The President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame, has appointed the members of the new cabinet following the appointment...

IZIHERUKA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva
MU RWANDA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

25/07/2025
Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

25/07/2025
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuhamya bw’umaze imyaka 20 yikinisha bukwiye gutuma n’uwabitekerezaga asubiza amerwe mu isaho

Ubuhamya bw’umaze imyaka 20 yikinisha bukwiye gutuma n’uwabitekerezaga asubiza amerwe mu isaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.