Monday, October 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; yahagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi mu Nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri COMESA, iri kubera i Bujumbura mu Burundi.

Ibikobwa by’iyi Nama byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira bikazasozwa kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, avuga ko “Minisitiri Prudence Sebahizi ari i Bujumbura ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu nama igiye kuba y’Ihuriro rya 23 ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo muri COMESA.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu yabanjirijwe n’iy’Abaminisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bo mu Bihugu bigize COMESA.

Iyi Nama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), ifite insanganyamatsiko iganisha ku kwihutisha intego z’Umuryango binyuze mu iterambere ryo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo (Accelerating Regional Integration through the Development of Regional Value Chains in Climate Resilient Agriculture, Mining, and Tourism).

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaje ko Minisitiri yahagarariye Perezida Paul Kagame, nyuma yuko mu Mujyi wa Bujumbura hagaragaye ifoto ihamanitse y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ikavugisha benshi.

Iki cyapa kiriho ifoto ya Perezida Paul Kagame, cyanditseho amagambo yo kumuha ikaze mu Burundi, cyavuzweho na benshi, ni kimwe n’ibindi byariho Abakuru b’Ibindi Bihugu byo muri COMESA, byagaragazaga ko mu Burundi hateganyijwe iyi nama ya 23 y’uyu Muryango.

Umuryango wa COMESA wateguye iyi nama, usanzwe ukora ibikorwa nk’ibi byo kumanika ibyapa by’Abakuru b’Ibihugu biwugize, mu Gihugu kigiye kwakira inama nk’Iyi, atari uko abo banyacyubahiro bagomba kuza, ahubwo mu rwego rwo kugaragaza Ibihugu biwugize bizanayitabira.

Amakuru yari yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri kandi, yavugaga ko n’ubundi Perezida Paul Kagame atazitabira iyi nama, ahubwo ko azayihagararirwamo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi nk’uko n’ubundi byemejwe na Minisiteri ayoboye.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu yabanjirijwe n’iy’Abaminisitiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 12 =

Previous Post

Abayoboye Rayon bavuzweho kudahuza bagarutse bunze ubumwe banafitiye ubutumwa amakipe

Next Post

Si ubwa mbere ahanwe- Polisi yasobanuye birambuye iby’ifungwa rya Miss Muheto

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Si ubwa mbere ahanwe- Polisi yasobanuye birambuye iby’ifungwa rya Miss Muheto

Si ubwa mbere ahanwe- Polisi yasobanuye birambuye iby’ifungwa rya Miss Muheto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.