Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; yahagarariwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi mu Nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri COMESA, iri kubera i Bujumbura mu Burundi.
Ibikobwa by’iyi Nama byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira bikazasozwa kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024.
Amakuru dukesha Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, avuga ko “Minisitiri Prudence Sebahizi ari i Bujumbura ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu nama igiye kuba y’Ihuriro rya 23 ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo muri COMESA.”
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu yabanjirijwe n’iy’Abaminisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bo mu Bihugu bigize COMESA.
Iyi Nama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), ifite insanganyamatsiko iganisha ku kwihutisha intego z’Umuryango binyuze mu iterambere ryo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo (Accelerating Regional Integration through the Development of Regional Value Chains in Climate Resilient Agriculture, Mining, and Tourism).
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaje ko Minisitiri yahagarariye Perezida Paul Kagame, nyuma yuko mu Mujyi wa Bujumbura hagaragaye ifoto ihamanitse y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ikavugisha benshi.
Iki cyapa kiriho ifoto ya Perezida Paul Kagame, cyanditseho amagambo yo kumuha ikaze mu Burundi, cyavuzweho na benshi, ni kimwe n’ibindi byariho Abakuru b’Ibindi Bihugu byo muri COMESA, byagaragazaga ko mu Burundi hateganyijwe iyi nama ya 23 y’uyu Muryango.
Umuryango wa COMESA wateguye iyi nama, usanzwe ukora ibikorwa nk’ibi byo kumanika ibyapa by’Abakuru b’Ibihugu biwugize, mu Gihugu kigiye kwakira inama nk’Iyi, atari uko abo banyacyubahiro bagomba kuza, ahubwo mu rwego rwo kugaragaza Ibihugu biwugize bizanayitabira.
Amakuru yari yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri kandi, yavugaga ko n’ubundi Perezida Paul Kagame atazitabira iyi nama, ahubwo ko azayihagararirwamo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi nk’uko n’ubundi byemejwe na Minisiteri ayoboye.
RADIOTV10