Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abayoboye Rayon bavuzweho kudahuza bagarutse bunze ubumwe banafitiye ubutumwa amakipe

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abayoboye Rayon bavuzweho kudahuza bagarutse bunze ubumwe banafitiye ubutumwa amakipe
Share on FacebookShare on Twitter

Abayoboye ikipe ya Rayon Sports bigeze kuvugwaho kudahuza, biravugwa ko bamaze kwiyunga ngo bafashe iyi kipe idafite umuyobozi ubu, mu mikino ifite mu minsi iri imbere irimo uzayihuza na mucyeba wayo Kiyovu Sports.

Aba barimo Munyakazi Sadate na Paul Muvunyi, bagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024 bari kumwe, ndetse bavuga ko bari gufasha iyi kipe ya Rayon Sports kwitegura umukino uzayihuza na Kiyovu.

Sadate Munyakazi, mu butumwa yatanze yicaranye na Paul Muvunyi, yagarutse kuri uyu mukino ugiye guhuza Rayon na Kiyovu, avuga ko bagomba kuwutsinda.

Sadate asubiza Juvenal Mvukiyehe na we wahoze ayobora Kiyovu, na we wagarutse avuga ko na we yiteguye gutsinda ikipe yabo, yagize ati “Nyakubahwa Perezida Muvunyi, uyu muntu ntitwamuha ubutumwa ngo ahubwo twitegure, twitegure nk’Aba-Rayon, twitegure nk’abanyabikombe kugira ngo bakwereke uko ibikombe bitegurwa, uko ibikombe bijyanwa. Kiyovu rero ni wowe uhereweho.”

Munyakazi Sadate kandi yemeje ko uku guhura kwe na Muvunyi kwagennye agahimbazamushyi kazahabwa abakinnyi b’iyi kipe igihe bazatsinda Kiyovu.

Ati “Njye na Perezida Muvunyi rwose twabitekereje kandi neza, abasore badushimishe, dukore natwe ku makofi tubashimishe uko bikwiye.”

Juvenal Mvukiyehe wahoze ari Perezida wa Kiyovu, na we mu butumwa yari yatanze, yavuze ko nubwo yumvise ko “abo basaza ba Rayon bagarutse, mubabwire ko bagiye kubabara kuko natwe abasaza ba Kiyovu twagarutse.”

Umunyemari Paul Muvunyi wayoboye Rayon Sports, na we yavuze ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri baba babaje abakunzi ba Kiyovu, ndetse ko hari n’igihe batazibagirwa ubwo bayimanuraga mu cyiciro cya Kabiri ariko ikaza kubicika.

Ati “Ntabwo tuje kuyibabaza nk’uburyo twayibabaje ubwo yagombaga kujya…ariko Kiyovu tuzayibabaza gahoro kuko twaratabaranye, turaziranye, tumaranye igihe, ariko turiteguye.”

Aba bayoboye Rayon Sports kandi bunze ubumwe mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora ya Komiye Nyobozi ya Rayon Sports n’uzasimbura Uwayezu Jean Fidele uherutse kwegura ku mwanya wa Perezida w’iyi kipe.

Mbere y’aya matora kandi, habanje gushyirwaho akanama kagomba kuvugurura amategeko agomba kugenga ahazaza h’umuryango wa Rayon Sports.

Aka kanama kayobowe na Paul Muvunyi, kagizwe n’abarimo Sadate Munyakazi, Gacinya Chance Deny, Prosper Muhirwa na Thadée Twagirayezu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

Next Post

Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi

Related Posts

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

by radiotv10
09/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yifurije umugore we isabukuru nziza y’imyaka ine bamaze bakoze ubukwe bemeranyijwe...

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

Umunsi Rayon na APR zizongera gukiniraho wamenyekanye noneho uzasiga imwe yegukanye igikombe

by radiotv10
09/12/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje itariki izakinirwaho umukino wa Super Cup uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi

Perezida Kagame yahagarariwe mu nama iri kubera i Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.