Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi witabiriye Inama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize COMESA yabereye i Bujumbura mu Burundi, yanabonanye na Perezida Evariste Ndayishimiye.
Ibikorwa by’iyi nama byabaye hagati ya tariki 29 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2024, ubwo hasozwaga iyi nama yanabereyemo ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi mushya wa COMESA, Perezida Evariste Ndayishimiye n’uwo asimbuye Perezida wa Zambia, Haikande Hichilema.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024, nyuma y’amasaha macye hasojwe iyi nama, yavuze ko “Hagati ya tariki 29 na 31 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yitabiriye Inama ya 23 ya COMESA i Bujumbura.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe kandi yifashishije amafoto anyuranye ya Minisitiri Prudence Sebahizi, arimo iyo ari kumwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Iyi nama yabaye mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, wanatumye u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, mu kiganiro yagiranye na CSIS, yagarutse kuri ibi bibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, avuga ko bikomoka ku bibazo by’u Burundi ubwabwo.
Kabarebe wavuze ko umwuka mubi watangiye ubwo habaga igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi muri 2015, yatangaje ko nubwo umubano w’Ibihugu byombi umaze iminsi urimo igitotsi, ariko ko hari kuba ibiganiro kandi biri gutanga icyizere.
Gen (Rtd) James Kabarebe, avuga ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bidakomeye ku buryo bitabonerwa umuti, kandi ko ibi Bihugu byombi bifite byinshi bisangiye ku buryo gutokora igitotsi cyaba kiri hagati yabyo, ari bintu bishoboka.
RADIOTV10