Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

IFOTO: Minisitiri Sebahizi wahagarariye Perezida Kagame mu nama i Burundi yabonanye na Ndayishimiye

radiotv10by radiotv10
01/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
IFOTO: Minisitiri Sebahizi wahagarariye Perezida Kagame mu nama i Burundi yabonanye na Ndayishimiye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi witabiriye Inama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize COMESA yabereye i Bujumbura mu Burundi, yanabonanye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ibikorwa by’iyi nama byabaye hagati ya tariki 29 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2024, ubwo hasozwaga iyi nama yanabereyemo ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi mushya wa COMESA, Perezida Evariste Ndayishimiye n’uwo asimbuye Perezida wa Zambia, Haikande Hichilema.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024, nyuma y’amasaha macye hasojwe iyi nama, yavuze ko “Hagati ya tariki 29 na 31 Ukwakira 2024, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yitabiriye Inama ya 23 ya COMESA i Bujumbura.”

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe kandi yifashishije amafoto anyuranye ya Minisitiri Prudence Sebahizi, arimo iyo ari kumwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Iyi nama yabaye mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, wanatumye u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, mu kiganiro yagiranye na CSIS, yagarutse kuri ibi bibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, avuga ko bikomoka ku bibazo by’u Burundi ubwabwo.

Kabarebe wavuze ko umwuka mubi watangiye ubwo habaga igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi mu Burundi muri 2015, yatangaje ko nubwo umubano w’Ibihugu byombi umaze iminsi urimo igitotsi, ariko ko hari kuba ibiganiro kandi biri gutanga icyizere.

Gen (Rtd) James Kabarebe, avuga ko ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, bidakomeye ku buryo bitabonerwa umuti, kandi ko ibi Bihugu byombi bifite byinshi bisangiye ku buryo gutokora igitotsi cyaba kiri hagati yabyo, ari bintu bishoboka.

Minisitiri Sebahizi witabiriye Inama ya COMESA yabereye i Bujumbura
Muri iyi nama habayeho ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi mushya wa COMESA n’ucyuye igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − five =

Previous Post

Uko ukurikiranyweho kwica urw’agashinyaguro umugore we abyisobanuraho

Next Post

Kiliziya Gatulika muri Congo yahaye umukoro Perezida Tshisekedi

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kiliziya Gatulika muri Congo yahaye umukoro Perezida Tshisekedi

Kiliziya Gatulika muri Congo yahaye umukoro Perezida Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.