Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kiliziya Gatulika muri Congo yahaye umukoro Perezida Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
01/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Kiliziya Gatulika muri Congo yahaye umukoro Perezida Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Inama y’Igihugu y’Abepisikopi Gatulika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Umukuru w’Igihugu kugira icyo akora kugira ngo ibintu bijye ku murongo muri iki Gihugu byumwihariko mu rwego rw’umutekano, ubukungu ndetse na Politiki, mu rwego rwo kuzanira ineza Abanyekongo.

Inama y’Abapesikopi muri Congo, CENCO (Conférence Episcopale Nationale du Congo) yatanze iki cyifuzo mu itangazo ryashyizweho umukono n’Abashumba ba Diyoseze Gatulika bose muri iki Gihugu, rigenewe Umukuru w’Igihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi Nama, Musenyeri Donatien Nshole, avuga kuri iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, yavuze ko rije nyuma yuko Perezida Felix Tshisekedi agaragaje umugambi wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Yavuze ko iki cyifuzo cyatanzwe n’Umukuru w’Igihugu, atari ingingo yihutirwa kuko n’ikorwa ryabyo, risaba ubushobozi bw’amafaranga, mu gihe hari byinshi bikenewe gushyirwamo ayo mafaranga.

Yagize ati “Perezida yatangaje ko atari ngombwa ko bijya mu baturage gukusanya ibitekerezo kuri kamarampaka, kuko kamarampaka isaba amatora. Kandi hari ibibazo byinshi by’imibereho y’abaturage bikeneye amafaranga. Ikindi kandi yavuze ko atagamije gushaka manda ya gatatu, akwiye kubishingira ku Itegeko Nshinga.”

Yavuze ko guhindura Itegeko Nshinga bishobora kuganisha ahabi Igihugu. Ati “Dukurikiranira hafi impaka ku guhindura Itegeko Nshinga. Ni ikibazo gikomeye gishobora guhungabanya Igihugu mu gihe kitakwitabwaho mu bushishozi.”

Muri iri tangazo ry’Inama y’Igihugu y’Abepisikopi muri Congo, basabye Umukuru w’Igihugu gushyira imbaraga mu zindi ngingo zireba ubuzima bw’Igihugu, zirimo ingamba zafashwe zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, byumwihariko uburezi bw’ibanze ndetse n’imishinga igamije kuzamura ubukungu.

Iri tangazo rigira riti “Ikindi kandi tubona imishinga myinshi ipfira mu kuyikurikirana. Bigaragara ko imishinga myinshi yakabyariye inyungu abaturage, ihura n’ibibazo, kubera imicungire n’imikoreshereze mibi y’amafaranga ashyirwamo.”

Bavuga ko nubwo Perezida yashyizeho ingamba zo kuzamura imibereho y’abaturage, ariko Abanyekongo bakomeje kubaho ubuzima bubi, burimo kutagira ibikorwa remezo by’ibanze, ubukene bukabije mu gihe iki Gihugu gikungahaye ku bukungu kamere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

IFOTO: Minisitiri Sebahizi wahagarariye Perezida Kagame mu nama i Burundi yabonanye na Ndayishimiye

Next Post

Igihingwa basuzuguraga bamenye ibanga ryacyo none imbuto zacyo zabaye iyanga

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihingwa basuzuguraga bamenye ibanga ryacyo none imbuto zacyo zabaye iyanga

Igihingwa basuzuguraga bamenye ibanga ryacyo none imbuto zacyo zabaye iyanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.