Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gihundwe, burizeza ababigana ko bwavugutiye umuti ikibazo cya Serivisi mbi zahavugwaga, nyuma yuko abakozi babyo babonye amahugurwa arimo n’ayo gukoresha zimwe mu mashini zitakoreshwaga kubera ubumenyi bucye.
Abaganga bo muri serivisi zitandukanye mu Bitaro bya gihundwe bamaze icyumweru bahugurwa n’inzobere zaturutse mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ndetse n’abo mu byitiriwe Umwami Faisal ku ngingo zirebana no kwita ku barwayi no kubaha umutabazi bw’ibanze.
Nyuma y’aya mahugurwa, bamwe mu baganga bo muri ibi Bitaro bya Gihundwe bavuga ko hari ibyo batabashaga gukorera abarwayi kubera ubumenyi bucye, bikaba intandaro yo kuvuga ko bakiriwe nabi.
Uwizeye Nelly Angelique ati “Hari amamashini menshi aba nasi (nurses) tuba tutazi gukoresha, urugero nk’iyitwa ESG, ariko ubu twamenye uko bayikoresha mu gihe twari dusanwe tutabizi.”
Kutamenya gukoresha zimwe mu mashini ku baforomo bo mu Bitaro bya Gihundwe byatumaga hari abarwayi byohereza mu bindi Bitaro bya kure na byo bikaba ingorane ku barwayi.
Uwamahoro Floribert ati “Hari abazaga bisaba ko hakoreshwa nk’izo za ESG tukabohereza ku bindi Bitaro ngo bajye kuzikoresha yo kandi hano dufite imashini zibikora, ariko ubu nyuma yo kubona ubumenyi tugiye kujya tubikora.”
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gihundwe, Dr. Mukayiranga Edithe avuga ko abagana ibi Bitaro bagiye kurushaho kwitabwaho nyuma yuko ababitaho bamaze kubona ubumenyi bwisumbuyeho.
Ati “Ubu rero twiteze ko abarwayi bagiye gufatwa neza kuko hari ibyo babigishije batajyaga bakora bigatuma twohereza abarwayi kubikoresha ahandi ariko birajya bikorerwa hano.”
Ikibazo cy’ingutu ibi bitaro bifite mu nshingano kwita ku buzima bw’abaturage barenga ibihumbi 190 bo mu mirenge 8, ni ukuba byakabaye bifite abaganga ku rwego rw’aba dogiteri 39 ariko ubu hakaba hari abadogiteri icyenda (9) gusa ubariyemo n’Umuyobozi Mukuru.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10