Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bigeze kugarukwaho na Perezida Paul Kagame kuko bari barabuze isoko ry’umusaruro wabo, bakaza kuribona ariko ntibahite bishyurwa, ubu barabyinira ku rukoma, ko bamaze kwishyurwa, ndetse bakaba baramanuye amasuka bakongera guhinga.
Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, RADIOTV10 yagaragaje ikibazo cy’umusaruro w’umuceri wari waraheze ku muga no mu bubiko kubera kubura isoko.
Ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro z’Abadepite ku ya 14 Kanama 2024, yagarutse kuri iki kibazo cy’abahinzi, aho yavuze ko bibabaje kuba abahinzi bashishikarizwa guhinga bivuye inyuma ariko bakabura isoko ry’umusaruro.
Nyuma y’iminsi micye, hahise hatangira igikorwa cyo gutwara umuceri wari mu mifuka ku mbuga kugira ngo imvura itawusanga hanze ndetse nyuma hakurikiraho uwari mu bubiko.
Icyakora abahinzi ntibahise babona amafaranga y’uwo musaruro wabo, ndetse bamwe batangira gutakaza icyizere ko batazishyurwa mu gihe hari n’abandi bari bagifite.
Nyuma y’amezi abiri umusaruro wabo ujyanywe, ubu barabyinira ku rukoma, nyuma yuko bamwe batangiye kwishyurwa, ndetse bakabona ubutumwa buza kuri Konti zabo.
Ngarambe Protais yagize ati “Twari twarigunze cyane twaranihebye, ariko amafaranga yaraje nanjye nayabonye none dore n’agatabo ndagafite.”
Aba bahinzi bavuga ko ntawundi babikesha, atari Umukuru w’Igihugu udahwema kugoboka abaturage, byumwihariko ari we bakesha kuba ikibazo cyabo cyarakemutse.
Mushimiyimana Anna na we ati “Ariko turashimira Perezida wa Repuburika kuba yarakemuye ikibazo cyacu none n’amafaranga twari tumaze iminsi twarahebye na yo akaba atugezeho.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’Amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed agaruka ku mpamvu aya mafaranga yatinze kugera kuri aba baturage ndetse agashimangira ko ubu abahinzi bose mu cyumweru kimwe bazaba bamaze kuyabona.
Ati “Babanje kuza gukemura ikibazo cyo gukura umuceri hanze kugira ngo utanyagirwa bajya no gutanga ubwo butabazi mu tundi Turere nyuma baragaruka gutwara n’uwo mu bubiko bisa n’aho amafaranga atinze atari uko batinze kwishyura. Amafaranga yatangiye kugera ku bahinzi, ubu mu cyumweru kimwe bose baraba bayabonye.”
Ikibaya cya Bugarama gihingwa umuceri n’abahinzi bagera ku 7 700 bo mu Mirenge ya Bugarama, Muganza, Gikundamvura na Nyakabuye babarizwa mu makoperative 4.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10