Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Angola nk’umuhuza, zashyizweho urwego ruhuriweho rw’abasirikare 24, ruzaba rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano.
Ni urwego rwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwo hatangizwaga uru rwego, impande zose uko ari eshatu, zari zihagarariwe n’itsinda ry’intumwa ziturutse muri ibi Bihugu, ziyobowe n’Abaminisitiri b’u Bubanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda, Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC, ndetse na Téte António wa Angola.
Ubwo iki gikorwa cyari gihumuje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko uru rwego rw’abasirikare ari umusaruro w’ibiganiro byabayeho mbere.
Ati “Ni urwego rushinzwe kugenzura aka gahenge ko ku itariki ya 04 Kanama, rero abagize uru rwego ni ukuvuga abasirikare 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba Congo, bashyizweho. Tukaba twizera ko bazadufasha mu kugenzura iyubahirizwa ry’aka gahenge.”
Itangizwa ku mugaragaro ry’uru rwego rije rikurikira ibiganiro byahuje impuguke mu by’umutekano n’iperereza byabaye mu cyumweru gishize i Luanda muri Angola, ari na byo byari byemerejwemo ko uru rwego rugomba gutangizwa ku mugaragaro bitarenze kuri uyu wa Kabiri.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe avuga ko uru rwego rwitezweho kuzatanga umusanzu mu nzira zo kuganisha gushaka amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko hari icyizere.
Ati “Icyizere kirahari, kuko dufite n’indi nama ku itariki 16 z’uku kwezi, ngira ngo tuzakomeza mu nzira y’amahoro.”
Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri iheruka i Luanda muri Angola kandi, yanemeje imyanzuro ihuriweho, irimo kurandura umutwe wa FDLR, ndetse n’uwo kuzakuraho ingamba zakajijwe n’u Rwanda z’ubwirinzi bw’umutekano zateye Congo kugira umutima uhagaze.
RADIOTV10